Ni
ibirori byitabiriwe n’abakinnyi benshi ba filime bafite izina rikomeye mu Rwanda,
abahanzi batandukanye barimo The Ben, Platin P, Knowless, Nel Ngabo, Zuba Ray na Aline Gahongayire.
Uretse
abo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere
ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, nawe yitabiriye ibi birori, ashima abateguye ibi birori bya Zacu Gala. Yasabye abitabiriye bose gukorana ndetse abashimira inkuru bubakiraho muri filime
zikorwa.
Yagize
ati: “Ndabashimira ko mwaje ngo mudusangize ubuhanga bwanyu, ubunararibonye,
n’inkuru zanyu nziza zubaka Igihugu cyacu cy’u Rwanda. Iyo amashusho meza ahuye
n’amajwi meza, ayo majwi meza nayo agahura n’imyambaro myiza, tubona igihangano
cyiza cy’umwimerere, ni yo mpamvu mbasaba kurushaho gukorana muri byose.”
Umuyobozi
wa Zacu Entertainment Ltd yateguye Zacu Gala, Wilson Misago Nelly yavuze ko bateguye ibi birori
kugira ngo abakinnyi ba filime bahure n’abandi badasanzwe bakina
filime bashaka amahirwe yo gukorana ndetse no kumenyana. Niyo mpamvu hatatumiwe
abakinnyi ba filime gusa ahubwo ari ingeri z’abantu benshi.
Yagize
ati: “Turashaka ko abantu bo mu myidagaduro bakorana cyane. Turifuza ko
abanyamuziki baza muri sinema, abo muri sinema bakajya gukorana n’abo mu muziki
yaba mu mashusho y’indirimbo. Sinema irimo amahirwe menshi ariko bisaba ko
abantu bafatanya kugira ngo banyunyuze ya mahirwe yose arimo.”
Yavuze
ko nka Zacu Entertainment buri mwaka baba barajwe ishinga no kongera ubwiza bwa
filime nyarwanda ndetse no gukomeza guhanga udushya turimo gukorana n’abandi bo
mu bindi bihugu ndetse no kuzamura impano nshya.
Ati: “Buri mwaka dukora ibyiza kurushaho. Muzabibona umwaka utaha dufite filime
nyinshi kandi nziza n’abakinnyi beza. Muzabibona ko hari icyahindutse kandi
kigaragara. Uriya mukoro Minisitiri aba aduhaye, ni umukoro wo kugira ngo
twongereho gusa ubu natwe dufitanye imishinga n’abantu benshi nko muri South
Africa, Nigeria. Abo bose nibaza tugakinira filime mu Rwanda, zizagera kure
kandi zizaba ari nziza.”
Ibi birori bya Zacu Gala byari bibaye ku nshuro ya kabiri, byaririmbyemo abahanzi barimo Nel Ngabo na Zuba Ray basanzwe babarizwa muri Kina Music.



The Ben yitabiriye ibirori bya Zacu Gala


Platin P, Ishimwe Clement na Butera Knowless bitabiriye ibirori bya Zacu Gala


Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Wilson Misago Nelly yavuze ko iyi Gala yari igamije guhuza abakora mu bikorwa by'imyidagaduro ngo bashake amahirwe y'imikoranire




Nel Ngabo yataramiye abitabiriye ibirori bya Zacu Gala








Dore uko abakinnyi ba Filime baserutse mu birori bya Zacu Gala
