The Ben mu bitabiriye Zacu Gala igiye guhindura ishusho ya filime nyarwanda – AMAFOTO

Cinema - 06/12/2025 10:02 AM
Share:

Umwanditsi:

The Ben mu bitabiriye Zacu Gala igiye guhindura ishusho ya filime nyarwanda – AMAFOTO

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 05 Ukuboza 2025 muri M Hotel, habereye ibirori by’akataraboneka bya Zacu Gala byitezweho guhuza abakinnyi no guhuza abaturuka mu bindi bisata by’imyidagaduro n’abakina filime bagakorana.

Ni ibirori byitabiriwe n’abakinnyi benshi ba filime bafite izina rikomeye mu Rwanda, abahanzi batandukanye barimo The Ben, Platin P, Knowless, Nel Ngabo, Zuba Ray na Aline Gahongayire.

Uretse abo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, nawe yitabiriye ibi birori, ashima abateguye ibi birori bya Zacu Gala. Yasabye abitabiriye bose gukorana ndetse abashimira inkuru bubakiraho muri filime zikorwa.

Yagize ati: “Ndabashimira ko mwaje ngo mudusangize ubuhanga bwanyu, ubunararibonye, n’inkuru zanyu nziza zubaka Igihugu cyacu cy’u Rwanda. Iyo amashusho meza ahuye n’amajwi meza, ayo majwi meza nayo agahura n’imyambaro myiza, tubona igihangano cyiza cy’umwimerere, ni yo mpamvu mbasaba kurushaho gukorana muri byose.”

Umuyobozi wa Zacu Entertainment Ltd yateguye Zacu Gala, Wilson Misago Nelly yavuze ko bateguye  ibi birori kugira ngo abakinnyi ba filime bahure n’abandi badasanzwe bakina filime bashaka amahirwe yo gukorana ndetse no kumenyana. Niyo mpamvu hatatumiwe abakinnyi ba filime gusa ahubwo ari ingeri z’abantu benshi.

Yagize ati: “Turashaka ko abantu bo mu myidagaduro bakorana cyane. Turifuza ko abanyamuziki baza muri sinema, abo muri sinema bakajya gukorana n’abo mu muziki yaba mu mashusho y’indirimbo. Sinema irimo amahirwe menshi ariko bisaba ko abantu bafatanya kugira ngo banyunyuze ya mahirwe yose arimo.”

Yavuze ko nka Zacu Entertainment buri mwaka baba barajwe ishinga no kongera ubwiza bwa filime nyarwanda ndetse no gukomeza guhanga udushya turimo gukorana n’abandi bo mu bindi bihugu ndetse no kuzamura impano nshya.

Ati: “Buri mwaka dukora ibyiza kurushaho. Muzabibona umwaka utaha dufite filime nyinshi kandi nziza n’abakinnyi beza. Muzabibona ko hari icyahindutse kandi kigaragara. Uriya mukoro Minisitiri aba aduhaye, ni umukoro wo kugira ngo twongereho gusa ubu natwe dufitanye imishinga n’abantu benshi nko muri South Africa, Nigeria. Abo bose nibaza tugakinira filime mu Rwanda, zizagera kure kandi zizaba ari nziza.”

Ibi birori bya Zacu Gala byari bibaye ku nshuro ya kabiri, byaririmbyemo abahanzi barimo Nel Ngabo na Zuba Ray basanzwe babarizwa muri Kina Music.

The Ben yitabiriye ibirori bya Zacu Gala 

Platin P, Ishimwe Clement na Butera Knowless bitabiriye ibirori bya Zacu Gala

Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Wilson Misago Nelly yavuze ko iyi Gala yari igamije guhuza abakora mu bikorwa by'imyidagaduro ngo bashake amahirwe y'imikoranire 

Nel Ngabo yataramiye abitabiriye ibirori bya Zacu Gala

Dore uko abakinnyi ba Filime baserutse mu birori bya Zacu Gala 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...