Nk’uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z’ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi b’umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.
Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n’abakizamuka ndetse n’abakora
uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Mu bahanzi bakoze mu nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo umuhanzikazi Butera Knowless washyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise “Umutima ", anatangaza ko iri mu zizaba zigize Album ye ya Gatandatu, kandi ko yitondeye ikorwa ryayo byanatumye yiyambaza abantu bane mu iyandikwa ryayo kugirango izanogere abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.
Ni indirimbo yagiye hanze
mu gihe amezi 11 yari ashize nta ndirimbo asohora, kuko yaherukaga gusohora
indirimbo yise ‘Uzitabe’ yifashishijwe mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul
Kagame, byabaye muri Kanama na Nzeri mu 2024.
Knowless yabwiye
InyaRwanda, ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo yahisemo kwifashisha umusizi Rumaga,
Platini P ndetse na Mamba, ahanini bitewe n’ubutumwa buyigize, byatumye bahuza
ibitekerezo kugirango isohoke nk’uko yayifuzaga. Ariko kandi iyi ndirimbo
Butera Knowless nawe yayanditseho.
Mu mashusho y’iyi
ndirimbo, hagaragaramo amwe mu mafoto ari kumwe n’umugabo we Ishimwe Karake
Clement mu bihe bitandukanye.
Yasobanuye ko iyi
ndirimbo igenewe umuntu wese, ariko bitewe n’uko yitsa ku rukundo n’umuryango
we iwushingiyeho.
Ati: “Ntabwo byari ibitekerezo
byanjye ku buryo yaba indirimbo yanjye nikoreye gusa. Ariko urumva ibitekerezo
by’abo bantu bose biganisha ku magambo meza y’urukundo, no gukunda kandi nanjye
nkaba mfite uwo nkunda, nanjye yankozeho."
Akomeza ati: “Yankoze ku
mutima, bituma numva n’ubwo twandika turebera mu mboni ngari, ariko nanjye
nakwisangamo. Hanyuma rero niko gukoresha ariya mashusho (ari kumwe na Clement)
kuko numvaga nanjye indeba yankozeho, kandi iyo inkozeho, ubwo aho iba ikoze,
ni hariya."
Yavuze ariko ko yandika iyi ndirimbo itari mu rugo ‘w’indirimbo yanjye na Clement’ ariko ‘nk’uko turi abantu, turi ‘Couple’ kandi ikaba ari indirimbo nziza ifite amagambo meza akora ku mutima nk’abantu bakundana, natwe twajya muri bamwe bazayumva, cyangwa se bayigizemo uruhare’.
Mu mashusho agaragara
muri iyi ndirimbo, harimo agaragaza igice kimwe cy’inzu atuyemo n’umugabo we mu
Karumuna, ndetse na ‘Pisine’. Ati: “Nibyo koko hari amashusho twakoreye mu
rugo."
Uyu muhanzikazi yasabye
abantu “gushimishwa n’iyi ndirimbo, ikabakora ku mutima nk’uko nanjye
yawunkozeho, n’abandi bari kuyumva ikabakora, bakayisangiza abakunzi, inshuti,
abavandimwe, bakayishimiramo, bakayibyina, bakayitura ababo, kandi nizera
ntashidikanya y’uko ibashimisha ku kigero cyo hejuru."
Amashusho y’iyi ndirimbo
yakozwe na Meddy Saleh, ni mu gihe amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Producer
Mamba, anononsorwa na Bob Pro.
Ni mu gihe gitari
yumvikanamo yacuranzwe na Hirwa Jules. Igaragaramo kandi umubyinnyi wamamaye
nka Shakirah, ni mu gihe Milly Beauty ariwe Knowless yifashishije mu kumukorera
ibirungo by’ubwiza n’abandi bakoranye.
Mugisha Benjamin wamamaye
nka The Ben na we yashyize hanze indirimbo zigize album ye ya gatatu yise “Plenty
Love ". Ni album yaje ikurikira izindi yakoze zirimo iya mbere yise ‘Amahirwe ya
nyuma’ yasohotse mu 2009 na ‘Ko nahindutse’ yamurikiye mu Bubiligi mu 2016.
Iyi album ije ikurikira
igitaramo yakoze cyo kuyimurika cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025 muri BK Arena
cyikitabirwa ku rwego rwo hejuru. “Plenty Love " igizwe n’indirimbo 12 zakozweho
n’abatunganya indirimbo bakomeye mu Rwanda.
'Blessed' na yo ni indirimbo nshya
y’umuhanzi Meddy uherutse gufata icyemezo cyo gukizwa ndetse agatangira
kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana. Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aba
aririmba agaragaza uburyo umuntu w’umunyamugisha ari uwamaze kumenywa n’Imana.
Yaje ikurikira indirimbo
yaherukaga guhuriramo na Adrien Misigaro bise ’Niyo Ndirimbo’. Iyi ndirimbo
nshya ya Meddy mu buryo bw’amajwi yakozwe na Licky mu gihe amashusho yafashwe
na 1shot.
Alyn Sano na we yashyize hanze
indirimbo yise “Fire " yahimbye ashaka kwerekana ko umuntu ashobora kubaho mu
buzima bwe bwite atitaye ku bandi.
Ati: “Iyi ni indirimbo
y’umuntu ushaka kubaho ubuzima butita ku buryo abantu bamusaba kubaho. Mbese
kubaho uko ushaka atari uko abantu bashaka ko ubaho."
Dore indirimbo 15
zasusurukije Abanyarwanda mu kwezi kwa Gashyantare gufatwa nk’ukw’ababakundana cyane ko ari na ko kwizihizwamo umunsi w'abakundana uzwi nka "Saint Valentin/Valentine's Day):
1.
Baby – The Ben ft Marioo
2.
Oya – Bruce Melodie
3.
Blessed - Meddy
4.
Umutima – Butera Knowless
5.
Fire – Alyn Sano
6.
Everyday – Zuba Ray ft Nel Ngabo
7.
Made For You – Ariel Wayz
8.
Ngwino Mama (Cover) – Ibihangange ft Ruti
Joel
9.
Tugendane - Bushali
10.
Intwari – Memo ft Bwiza
11.
Mporana Inyota – Adrien Misigaro
12.
Impamvu z’Ibifatika – Papi Clever &
Dorcas
13.
Mamayi – Yampano
14.
Finest – Fela Music
15.
Ubuhanuzi – Yee Fanta
