Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026 mu Karere ka
Musanze mu Kinigi, habereye umuhango wo Kwita Izina abana 22 b’ingagi mu
gikorwa ngarukamwaka kiba buri kwezi kwa Cyenda kigamije kurengera urusobe
rw’Ibinyabuzima.
Kuva Kwita Izina yagirwa umuhango ngarukamwaka mu
2005, ingagi 438 zimaze guhabwa amazina.
Binyuze
muri gahunda yo gusaranganya abaturage inyungu zituruka ku bukerarugendo, 10%
by’amafaranga ava mu bukerarugendo bwo muri pariki z’igihugu asubizwa mu
mishinga iteza imbere abaturage batuye hafi y’ahantu harinzwe.
Kugeza ubu, Miliyari zisaga 23 Frw zimaze gushorwa mu
mishinga y’abaturage igera ku 1,300, irimo amashuri, ibigo nderabuzima,
ibikorwaremezo by’amazi n’imishinga iteza imbere imibereho y’abaturage.
Muri uyu muhango wabaye ku nshuro ya 21, abahanzi
batandukanye bakunzwe n’abatari bake basusurukije abitabiriye. Abo barimo
Kivumbi, Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Bwiza, Riderman, Chriss Eazy, Kenny Sol na Senderi International Hit.
Hari kandi na The Ben wari Umuhanzi Mukuru, akaba yaririmbye indirimbo zitandukanye zahagurukije abitabiriye ibi birori, zirimo iyo aheruka gushyira hanze yise "Inshallah".





Kivumbi King yataramiye abitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b'Ingagi ku nshuro ya 21

Juno Kizigenza yataramiye abitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b'Ingagi ku nshuro ya 21







Riderman yataramiye abitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b'Ingagi ku nshuro ya 21



