The Ben azahurira ku rubyiniro na Jose Chameleone mu
gitaramo cyiswe “Legends in Amsterdam”, giteganyijwe ku wa 24 Ukwakira 2026.
Muri iki gitaramo, kwinjira mu myanya isanzwe ni amadolari
50 [74,000 Frw], mu gihe ameza y’abantu 10 adafite icyo kunywa ari amadolari
700 [Miliyoni 1.04 Frw]. Ameza ya VVIP y’abantu 10, arimo n’ibyo kunywa,
azishyurwa amadolari 1,000 [Miliyoni 1.48 Frw].
Iki gitaramo kizaba ari umwanya wihariye kuri The Ben na
Chameleone, kuko aba bahanzi bombi baherutse gutangaza ko bakoranye indirimbo.
The Ben yavuze ko iyi ndirimbo biteganyijwe ko izasohoka muri uyu mwaka.
The Ben kandi azahurira ku rubyiniro na Winnie Nwagi mu
gitaramo “Independence Party” kizaba ku wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2026,
mu kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge.
Muri iki gitaramo, aba bahanzi bazaba bari kumwe na Suuna
Ben na Mbaziira Tonny. Kwinjira mu myanya isanzwe ni amadolari 50, mu gihe
ameza y’abantu batandatu ari amadolari 600.
Nyuma y’ibi bitaramo, The Ben azongera kugaragara muri
Uganda ku wa 30 Ukwakira 2026, ubwo azataramira mu gitaramo cya “Comedy Store”
kizabera i Kampala. Muri iki gitaramo kandi hazagaragaramo umuhanzi w’Umunya-Tanzania,
Diamond Platnumz n’abandi bahanzi bakomeye.
Ibi bitaramo byo muri Uganda biri mu ruhererekane
rw’ibitaramo The Ben afite muri gahunda ye, nyuma y’uko anateganyijwe
gutaramira muri Canada ku Cyumweru tariki 27 Nzeri 2026.
Igitaramo cya Canada kizabera mu bwato, aho The Ben
azahurira n’abakunzi b’umuziki mu kindi gikorwa cyo gukomeza kwamamaza ibikorwa
bye hanze y’u Rwanda.
The Ben amaze igihe yongera kugaragara mu bitaramo
mpuzamahanga, mu gihe ibikorwa bye by’umuziki bikomeje no kujyana n’imishinga
mishya, irimo indirimbo yakoranye na Jose Chameleone itegerejwe n’abakunzi
b’aba bahanzi bombi.

The Ben agiye kongera gutaramira muri Uganda, aho azahurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye barimo Jose Chameleone, Winnie Nwagi na Diamond Platnumz

Jose Chameleone agiye gutaramira mu gitaramo “Legends in Amsterdam” kizaba ku wa 24 Ukwakira 2026

Winnie Nwagi azataramira mu gitaramo “Independence Party” kizaba ku wa 10 Ukwakira 2026 mu kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge

