The Ben, Jose Chameleone na Winnie Nwagi bagiye guhurira ku rubyiniro

Imyidagaduro - 25/09/2026 10:26 AM
Share:

Umwanditsi:

The Ben, Jose Chameleone na Winnie Nwagi bagiye guhurira ku rubyiniro

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben agiye kongera kwagura ibikorwa bye muri Uganda, aho yamaze gutangazwa mu bitaramo bitandukanye azahuriramo n’abahanzi bakomeye barimo Jose Chameleone, Winnie Nwagi na Diamond Platnumz.

The Ben azahurira ku rubyiniro na Jose Chameleone mu gitaramo cyiswe “Legends in Amsterdam”, giteganyijwe ku wa 24 Ukwakira 2026.

Muri iki gitaramo, kwinjira mu myanya isanzwe ni amadolari 50 [74,000 Frw], mu gihe ameza y’abantu 10 adafite icyo kunywa ari amadolari 700 [Miliyoni 1.04 Frw]. Ameza ya VVIP y’abantu 10, arimo n’ibyo kunywa, azishyurwa amadolari 1,000 [Miliyoni 1.48 Frw].

Iki gitaramo kizaba ari umwanya wihariye kuri The Ben na Chameleone, kuko aba bahanzi bombi baherutse gutangaza ko bakoranye indirimbo. The Ben yavuze ko iyi ndirimbo biteganyijwe ko izasohoka muri uyu mwaka.

The Ben kandi azahurira ku rubyiniro na Winnie Nwagi mu gitaramo “Independence Party” kizaba ku wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2026, mu kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge.

Muri iki gitaramo, aba bahanzi bazaba bari kumwe na Suuna Ben na Mbaziira Tonny. Kwinjira mu myanya isanzwe ni amadolari 50, mu gihe ameza y’abantu batandatu ari amadolari 600.

Nyuma y’ibi bitaramo, The Ben azongera kugaragara muri Uganda ku wa 30 Ukwakira 2026, ubwo azataramira mu gitaramo cya “Comedy Store” kizabera i Kampala. Muri iki gitaramo kandi hazagaragaramo umuhanzi w’Umunya-Tanzania, Diamond Platnumz n’abandi bahanzi bakomeye.

Ibi bitaramo byo muri Uganda biri mu ruhererekane rw’ibitaramo The Ben afite muri gahunda ye, nyuma y’uko anateganyijwe gutaramira muri Canada ku Cyumweru tariki 27 Nzeri 2026.

Igitaramo cya Canada kizabera mu bwato, aho The Ben azahurira n’abakunzi b’umuziki mu kindi gikorwa cyo gukomeza kwamamaza ibikorwa bye hanze y’u Rwanda.

The Ben amaze igihe yongera kugaragara mu bitaramo mpuzamahanga, mu gihe ibikorwa bye by’umuziki bikomeje no kujyana n’imishinga mishya, irimo indirimbo yakoranye na Jose Chameleone itegerejwe n’abakunzi b’aba bahanzi bombi.

The Ben agiye kongera gutaramira muri Uganda, aho azahurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye barimo Jose Chameleone, Winnie Nwagi na Diamond Platnumz

Jose Chameleone agiye gutaramira mu gitaramo “Legends in Amsterdam” kizaba ku wa 24 Ukwakira 2026


Winnie Nwagi azataramira mu gitaramo “Independence Party” kizaba ku wa 10 Ukwakira 2026 mu kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...