Iyi mibare igaragaza uburyo urubuga rwa Audiomack rukomeje
kuba rumwe mu mbuga zifasha abahanzi nyarwanda kugeza umuziki wabo ku
bawukunda, by’umwihariko ku bakoresha serivisi zo gutega amatwi umuziki
hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ku mwanya wa mbere hari The Ben n’indirimbo ye Inshallah,
imaze igihe iri mu ndirimbo zakunzwe cyane mu bikorwa bye bya vuba. Kuba iri ku
isonga kuri Audiomack bishimangira uburyo iyi ndirimbo yakiriwe n’abakunzi
b’umuziki.
Umwanya wa kabiri uriho indirimbo Ninde ya Shaffy yakoranye
na Element, umwe mu batunganya umuziki bamaze kugira uruhare rukomeye mu isura
nshya y’umuziki nyarwanda.
Ku mwanya wa gatatu hari Wakanaka, indirimbo ya King James na
Chriss Eazy, ihuza ubunararibonye bw’umuhanzi umaze imyaka myinshi mu muziki
n’imbaraga z’umuhanzi ukiri mu gisekuru gishya.
Umwanya wa kane wafashwe na Godzilla, mu gihe ku mwanya wa
gatanu hari My Mind ya Chriss Eazy na Utah Nice. Ibi bituma Chriss Eazy aba
umwe mu bahanzi bagaragara inshuro nyinshi muri uru rutonde rw’indirimbo 10.
Ku mwanya wa gatandatu hari Nzabikora ya Shemi, naho umwanya
wa karindwi ukaba uriho Come One ya Mike Kayihura.
Ku mwanya wa munani hari Malembe ya Passy Kizito na RunUp,
ikurikiwe na Yampayinka ya Kirikou Akili na Kivumbi King iri ku mwanya wa
cyenda.
Urutonde rusozwa na Soldier II, indirimbo ihuriweho na Kid
from Kigali, Timi, Kpee, Priesst na Ish Kevin, iri ku mwanya wa 10.
Iru rutonde rugaragaza ko ukunzwe ku mbuga zicururizwaho
cyangwa zitangirwaho umuziki bidashingiye gusa ku mazina y’abahanzi bazwi kuva
kera. Haragaragaramo abahanzi bafite amazina amaze gukomera mu muziki
nyarwanda, abari mu gisekuru gishya ndetse n’abahanzi bakomeje gushaka umwanya
wabo ku isoko ry’umuziki.
The Ben ni we uri ku isonga, ariko Chriss Eazy agaragara
inshuro ebyiri, mu gihe Element na we agaragara mu ndirimbo iri mu myanya
y’imbere. Ibi bituma uru rutonde ruba ishusho y’uko indirimbo zitandukanye
zakiriwe n’abakoresha Audiomack.
Muri rusange, urutonde rw’indirimbo 10 rugaragaza ubudasa bw’umuziki nyarwanda muri iki gihe, aho abahanzi bakomeye, abari kuzamuka n’abatunganya umuziki bakomeje guhatanira umwanya mu mitima y’abakunzi ndetse no ku mbuga zigezweho zo gutega amatwi umuziki.

The Ben ayoboye urutonde rw’indirimbo zikunzwe abicyesha indirimbo ye yise ‘Ishallah’

Chriss Eazy agaragara ku rutonde rwa Audiomack binyuze mu ndirimbo yagiye akorana n’abandi


Element ni we Producer rukumbi ugaragara kuri uru rutonde
nyuma y’indirimbo yakoranye na Shaffy

Indirimbo 10 zikunzwe ku rubuga rwa ‘Audiomack’ zatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026
