Diva Awards igiye kuba ku nshuro ya gatatu. Ibihembo byo mu myaka yabanje hari
higanjemo ibyiciro byo mu bijyanye n’ubwiza gusa muri uyu mwaka
hiyongereyemo ibindi byiciro byo mu muziki n’imideli.
Nyuma yo
gutangaza abahatanye muri buri cyiciro kuri ubu no gutora mu buryo bwo kuri
murandasi bigeze aharimbanyije aho byatangiye taliki ya 26 Nzeri bikaba bizasozwa kuwa 26 Ukwakira 2025.
Mu bahanzi bakomeye bahataniye igihembo harimo The Ben, Kavin
Kade, Chriss Eazy, Element, Bruce Melodie, Yampano na Kivumbi King, bakaba
bahataniye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka.
Mu bahanzi
bahataniye igihembo mu bari n’abategarugori harimo Alyn Sano, Bwiza, Ariel
Wayz, France Mpundu na Fifi Raya.
Mu bijyanye
n’ubwiza nabo ntabwo uyu mwaka bacikanwe kuko nabo irushanwa rigeze aharyoshye haba
mu bakora imisatsi, abogosha, abatera ibirungo n’abandi.
Ibirori byo gutanga ibihembo bya Diva Awards 2025 biteganyijwe ko bizaba taliki ya 26 Ukwakira
2025, muri Zaria Court guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.