The Ben ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite ibyiciro byinshi
muri iri rushanwa, kuko ahataniye ibihembo bitatu.
Uyu muhanzi ari mu bahataniye igihembo cya East Africa Best
Artist, ahanganye n’abandi bahanzi bakomeye bo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Indirimbo ye ‘Inshallah’ na yo iri mu zihatanira igihembo
cya East Africa Best Act/Song, nyuma yo gukomeza kwigaragaza mu ndirimbo
zakunzwe mu karere.
The Ben kandi ari mu cyiciro cya Africa Number One, aho
ahatanye n’amazina akomeye arimo Burna Boy, Joshua Baraka, Diamond Platnumz,
Rema, Tems, Ayra Starr, Tyla na Wizkid.
Ibi byiciro bitatu bituma The Ben aba umwe mu bahanzi
nyarwanda bafite amahirwe menshi yo gutahana igihembo muri iri serukiramuco
ry’ibihembo.
Bruce Melodie na we ari mu bahanzi nyarwanda bahataniye
ibihembo, aho indirimbo ye ‘Pom Pom’ yakoranye na Diamond Platnumz wo muri
Tanzania ndetse na Joel Brown iri mu cyiciro cya Africa Best Act/Song.
‘Pom Pom’ iri mu ndirimbo ziri guhatana n’izindi zakozwe
n’abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika.
Muri iki cyiciro harimo ‘Only God Can Save Me’ ya Adekunle
Gold na Davido, ‘Heaven Baby’ ya Ayra Starr na Zayn Malik, ‘Finale’ ya
Bien-Aimé Baraza na Ali Kiba ndetse na ‘Dai Dai’ ya Burna Boy na Shakira.
Harimo kandi ‘Colorado’ ya Ayra Starr, Johnny Drille na
Young Jonn, ‘Blessed and Alive’ ya Rude Boy na Sarkodie ndetse na ‘Ayayaah’ ya
Element Eleeh, Bien-Aimé Baraza na Joshua Baraka.
Bityo, Bruce Melodie ari mu bahataniye igihembo mu cyiciro
kirimo indirimbo z’abahanzi bafite amazina akomeye ku rwego rwa Afurika.
Element Eleeh na we ari mu bahanzi nyarwanda bahawe umwanya
muri iri rushanwa, aho ahataniye igihembo cya East Africa Best Artist.
Element asanzwe azwi cyane nk’umuhanzi na ‘Producer’ wagize
uruhare mu bikorwa byinshi by’umuziki nyarwanda ndetse no mu mishinga ihuza
abahanzi bo mu karere.
Usibye guhatanira kuba umuhanzi mwiza muri Afurika
y’Iburasirazuba, Element afite n’indirimbo ‘Ayayaah’ yakoranye na Bien-Aimé
Baraza na Joshua Baraka iri mu zihatanira igihembo cya Africa Best Act/Song.
Ibi bituma uyu musore agaragara mu byiciro bibiri
bitandukanye, birimo icy’umuhanzi ndetse n’icy’indirimbo.
Mu cyiciro cya East Africa Best Artist, The Ben na Element
bahatanye n’abandi bahanzi bakomeye bo muri aka karere barimo Diamond Platnumz,
Jose Chameleone, Bien-Aimé Baraza na Ali Kiba.
Iki cyiciro cyerekana uburemere bw’iri rushanwa, kuko abo
bahanzi bamaze imyaka bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wo muri
Afurika y’Iburasirazuba.
Ku rundi ruhande, icyiciro cya Africa Number One na cyo
kirimo amazina akomeye ku rwego rw’umugabane, aho Burna Boy, Joshua Baraka,
Diamond Platnumz, Rema, Tems, Ayra Starr, Tyla na Wizkid bahanganye.
Mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka, kizwi nka Artiste of the
Year, harimo abahanzi batandukanye biganje mu muziki wa Uganda.
Muri bo harimo Ava Peace, Joshua Baraka, Stream Of Life
Choir, Dax Vibez, Nandor Love UG, King Saha, Sheebah, Elijah Kitaka, Cindy
Sanyu na Eddy Kenzo.
Stream Of Life Choir ni yo ifite igihembo cy’iki cyiciro,
kuko ari yo yagitwaye mu mwaka ushize.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo bya HMA 2026 uteganyijwe ku
wa 13 Ugushyingo 2026, ukazabera kuri Kampala Serena Hotel muri Uganda.
Kuba The Ben, Bruce Melodie na Element bari mu bahataniye
ibihembo bitandukanye bigaragaza uko umuziki nyarwanda ukomeje kugira umwanya
mu marushanwa ahuza abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba no ku rwego
rw’umugabane.
Ku bakunzi b’umuziki nyarwanda, amaso azaba ku byiciro
bitandukanye aba bahanzi barimo, cyane cyane niba The Ben azashobora gutahana
kimwe mu bihembo bitatu ahataniyemo, cyangwa niba Bruce Melodie na Element
bazatsinda mu byiciro indirimbo zabo zirimo.
The Ben ari mu bahanzi nyarwanda bahataniye ibihembo bitatu muri HMA 2026 bizatangwa i Kampala muri Uganda. Ari mu cyiciro cya ‘East Africa Best Artist’, ‘East Africa Best Act/Song’ abikesha indirimbo ‘Inshallah’, ndetse na ‘Africa Number One’

Bruce Melodie ahataniye igihembo muri HMA 2026, aho indirimbo ‘Pom Pom’ yakoranye na Diamond Platnumz na Joel Brown iri mu cyiciro cya ‘Africa Best Act/Song’, hamwe n’indirimbo z’abandi bahanzi bakomeye bo ku mugabane wa Afurika

Element Eleeh na we ari mu bahataniye ibihembo muri HMA 2026, aho ari mu cyiciro cya ‘East Africa Best Artist’. Indirimbo ye ‘Ayayaah’ yakoranye na Bien-Aimé Baraza na Joshua Baraka na yo iri mu cyiciro cya ‘Africa Best Act/Song’.





