Tariki
ya 10 Nyakanga 2025 ni bwo byemejwe ku mugaragaro ko Ugeziwe Ernesto yemerewe
kuba umunyamuryango wa Recording Academy, intambwe ikomeye mu rugendo rwe bwite
ndetse no mu mateka y’umuziki nyarwanda muri rusange.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Ernesto yavuze ko byamushimishije cyane
kugera kuri uru rwego, agaragaza ko byari inzozi yari amaranye igihe kirekire.
Ati: "Byari inzozi nari maze igihe nshakisha uko nazigeraho. Kugera kuri uru
rwego bisaba kuba wujuje ibisabwa byose no gushyigikirwa n’abandi banyamuryango
basanzwe bari muri Recording Academy. Ndishimye cyane kuko byarangiye
mbigezeho."
Recording
Academy ifite inshingano zo gutoranya no gutora abahanzi n’ibihangano
bihatanira Grammy Awards, binyuze mu matora y’abanyamuryango bayo. Kuba Ernesto
ari umwe muri bo, bisobanuye ko agira uruhare mu byemezo bigira ingaruka ku
rugendo rw’abahanzi ku rwego mpuzamahanga.
Ati: "Grammy Awards ni bimwe mu bihembo bikomeye ku Isi. Buri mwaka,
abanyamuryango ba Recording Academy bagira uruhare mu gushyira ku rutonde
abahanzi bahatana ndetse no gutora abazegukana ibihembo. Kuba ndi umwe muri bo
ni amahirwe akomeye ku muziki nyarwanda, kuko uzabona ijwi n’umwanya
wihariye."
Mu
mwaka wa 2025, Recording Academy yakiriye abanyamuryango bashya basaga 3,600,
barimo 2,600 bafite uburenganzira bwo gutora n’abandi 1,000 badafite ubwo
burenganzira. Iki gikorwa kiba buri mwaka hagamijwe kongera ubwiganze
bw’abagore, abirabura n’urubyiruko.
Ni iki gisabwa
kugira ngo umuhanzi ahatane muri Grammy Awards?
Ernesto
yasobanuye ko kugira ngo umuhanzi ahatane muri Grammy Awards, bisaba kuba
yujuje ibisabwa byihariye, birimo no kugira umunyamuryango wa Recording Academy
umutangira ubusabe.
Ati: "Icya mbere ni ukwiyemeza mu mutwe wawe ko ushaka kugera muri Grammy
Awards. Iyo iyo ntego uyifite, no mu gihe uri muri ‘studio’ uba uri gukora
wumva aho ushaka kugera."
Yavuze
ko ibisabwa bijyanye no kohereza indirimbo cyangwa album muri Grammy Awards
bizwi kandi biboneka ku mugaragaro, birimo kuba igihangano ari icy’umwimerere
kandi cyarasohotse mu gihe cyemewe, hagati ya Kanama y’umwaka umwe na Kanama y’undi
mwaka.
Ati: "Igihangano kigomba kuba kiri ku mbuga zizwi. Ikindi ni ukuba ufite
umunyamuryango wa Recording Academy ugutangira ubusabe, cyangwa ukaba
warakoranye na ‘studio’ zizwi zikorana na Grammy Awards, cyangwa se n’umuhanzi
mukuru wigeze guhatana muri ibi bihembo."
Ernesto
yashimangiye ko abahanzi nyarwanda bagezweho barimo The Ben, Bruce Melodie,
Israel Mbonyi na Element bafite amahirwe yo guhatana muri Grammy Awards, ariko
bagasabwa kwita ku bintu by’ingenzi birimo kugaragaza neza abagize uruhare mu
bihangano byabo.
Ati: "Niba hari uwagufashije kwandika indirimbo, Producer wayikoze, bose
bagomba kugaragazwa. Iki ni ikibazo gikomeye si mu Rwanda gusa, ahubwo no muri
Afurika hose, aho usanga igihangano gisohotse hatagaragajwe abagize uruhare mu
ikorwa ryacyo."
Yasobanuye
ko iyo indirimbo imaze gushyirwa ku rutonde rw’abahatana, buri wese wayigizemo
uruhare abarwa nk’uhataniye igihembo.
Yongeyeho
ko gukorana n’abantu bafite izina rikomeye muri Grammy Awards byongera
amahirwe.
Ku
bwa Ugeziwe Ernesto, inzira irahari kandi irashoboka, ariko bisaba imyiteguro
ihamye, ubumenyi, imikoranire mpuzamahanga no guhindura imikorere isanzwe mu
muziki nyarwanda.
Ibyo umuhanzi
asabwa kugira ngo ahatane muri Grammy Awards
Grammy
Awards ni bimwe mu bihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga, bityo kwinjira mu
bahatana bisaba ko umuhanzi yujuje ibisabwa byihariye bijyanye n’ubwiza
bw’igihangano, imikorere yabwo n’uburyo cyashyizwe ku isoko.
Icya
mbere, igihangano kigomba kuba ari icy’umwimerere. Indirimbo cyangwa album
igomba kuba yarakozwe n’umuhanzi ku gitekerezo cye, itari kopi cyangwa
isubirwamo itabifitiye uburenganzira. Ibi bifasha Recording Academy kugenzura
ko igihangano gifite agaciro k’umwuga n’ihame ry’ubuhanzi.
Icya
kabiri, igihe igihangano cyasohokeye ni ingenzi cyane. Indirimbo cyangwa album
igomba kuba yarasohotse mu gihe cyemewe na Recording Academy, gikunze kuba
hagati y’ukwezi kwa Kanama k’umwaka umwe na Kanama y’undi mwaka ukurikiraho.
Ibi bisobanuye ko igihangano gisohotse hanze y’icyo gihe kitakirwa muri uwo mwaka
w’ibihembo.
Ikindi
cy’ingenzi ni uko igihangano kigomba kuba cyarashyizwe ku mbuga zizwi kandi
zemewe. Indirimbo igomba kuba iri kuri “digital platforms” zizwi nka Spotify,
Apple Music n’izindi zemewe, cyangwa se yarasohotse mu buryo bwemewe mu isoko
ry’umuziki. Ibi bituma igihangano kiboneka ku rwego mpuzamahanga kandi kikagira
aho gipimirwa.
Umuhanzi
kandi ntiyohereza igihangano cye wenyine uko abyishakiye. Hagomba kuba hari
umunyamuryango wa Recording Academy umutangira ubusabe (submission), cyangwa se
akohereza igihangano cye abinyujije muri studio, label cyangwa
abafatanyabikorwa basanzwe bafitanye imikoranire n’uru rwego. Ibi bifasha mu
igenzura n’isuzuma ry’ibihangano byinjira mu irushanwa.
Ikindi
kibazo gikomeye, cyane cyane ku bahanzi bo muri Afurika, ni kugaragaza neza
abantu bose bagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo. Umwanditsi w’indirimbo,
producer, umucuranzi, ‘engineer’ n’abandi bose bagomba kugaragazwa mu buryo
bwemewe.
Iyo
ibi bikozwe neza, buri wese wagize uruhare ku gihangano ubarwa nk’uhataniye
igihembo mu gihe cyegukanye cyangwa cyinjiye mu mateka ya Grammy Awards.
Byongeye,
imikoranire mpuzamahanga igira uruhare runini. Gukorana n’abahanzi, ‘producers’
cyangwa ‘studios’ zigeze guhatanira cyangwa kwegukana Grammy Awards byongera
icyizere n’uburemere bw’igihangano mu maso ya Recording Academy, nubwo bitavuze
ko ari itegeko.
Mu gusoza, kwiyemeza no gutekereza ku rwego mpuzamahanga ni intambwe ya mbere. Umuhanzi agomba gutangira afata umuziki we nk’umwuga w’isi yose, akamenya amategeko, akayubahiriza, akananoza imikorere ye kuva mu ikorwa ry’indirimbo kugeza ku kuyigeza ku bakunzi b’umuziki.

Ugeziwe Ernesto wa Recording Academy avuga ko guhatanira Grammy Awards bishoboka ku bahanzi nyarwanda, ariko bisaba kubanza kuzuza ibisabwa birimo igihangano cy’umwimerere n’imikorere yemewe

The
Ben, Israel Mbonyi, Element na Bruce Melodie bashobora kugera muri Grammy
Awards mu gihe bubahirije ibisabwa birimo igihe indirimbo yasohokeye
n’abayigizemo uruhare
Umunyamuryango wa Recording Academy, Ugeziwe Ernesto, asobanura ko indirimbo zihatanira Grammy zigomba kuba zarasohotse mu gihe cyemewe kandi zikaboneka ku mbuga mpuzamahanga zizwi


