The Ben ashobora kujurira igitaramo cy’i Rubavu muri The Nu Year Groove 2027

Imyidagaduro - 06/07/2026 8:46 AM
Share:

Umwanditsi:

The Ben ashobora kujurira igitaramo cy’i Rubavu muri The Nu Year Groove 2027

The Ben yatangaje ko yemeye ko Bruce Melodie yamurushije mu gitaramo cyabereye i Rubavu, ibintu byahuriranye n'uko Bruce Melodie na we yari aherutse kwemera ko yarushijwe na The Ben mu gitaramo cyabereye i Musanze.

Aya magambo y'aba bahanzi bombi yagaragaje ubunyamwuga no kubahana hagati yabo, nubwo bitandukanye cyane n'uko abafana babo babifata. Ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bitandukanye, abafana bakomeje kubihakana, buri ruhande rushimangira ko umuhanzi warwo ari we wahize undi ku rubyiniro.

Mu kiganiro yagiranye na The Choice, The Ben yavuze ko yishimiye cyane uko Bruce Melodie yitwaye i Rubavu, ndetse ko yanamwandikiye ubutumwa bwo kumushimira. Yagize ati: "Bruce Melodie yakoze neza hano i Rubavu. Namwandikiye ndabimubwira, mubwira ko byari byiza. Gusa ntabwo yasubije, ndakeka ko yari akinaniwe."

Ku rundi ruhande, Bruce Melodie na we yemeye ko i Musanze The Ben yamurushije, ariko asobanura ko icyo gihe yari yibanze ku kwakira neza umushyitsi we. Yagize ati: "Buriya i Musanze nakiriye The Ben kugira ngo abanze anywe kutuzi, hanyuma arakaza neza mu buryo bwo kubikora uko bikwiriye."

Abasesenguzi b'imyidagaduro bavuga ko uburyo The Ben na Bruce Melodie bemera ko mugenzi wabo yakoze neza ari ikimenyetso cy'ubunyamwuga no kubahana.

Ibitaramo bahuriyemo muri Summer Country Tour byasigiye benshi inyota yo kongera kubabona basangira urubyiniro rumwe, bitewe n'uko ibitaramo bine bahuriyemo byagaragaje ko buri wese yatanze ibyishimo ku rubyiniro, bigatuma abakunzi babo bakomeza kubagirira inyota.

Bruce Melodie kugira ngo yemeze The Ben  byamusabye kwitwara neza mu bitaramo birimo ibyabereye i Nyagatare na Bugesera mbere yo kwitwara neza byeruye  i Rubavu. Ibi bituma hari abatekereza ko The Ben na we ashobora kutanyurwa n'ibyabereye i Rubavu, bityo akazashaka "kujurira" muri BK Arena, mu gitaramo cya The Nu Year Groove 2027.

The Ben yamaze guteguza ko hari indirimbo enye ari gutegura mbere yo guhura n'abakunzi be mu gitaramo ngarukamwaka cya The Nu Year Groove, giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2027. Mbere yazo, azabanza gusohora indirimbo yise "Inshallah."

Ibi bituma hari abatekereza ko icyo gitaramo gishobora kuba umwanya mwiza kuri The Ben wo kwerekana ibyo yateguye nyuma yo kwemera ko i Rubavu Bruce Melodie yamurushije, kugira ngo atangire umwaka atanze ubutumwa bukomeye ku bakunzi be.

Ibitaramo bya Summer Country Tour byahuriyemo Bruce Melodie, The Ben, Kitoko na Bwiza byabaye kuva ku wa 13 Kamena kugeza ku wa 4 Nyakanga 2026. Byasize impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana bakomeje kugereranya aba bahanzi. Ni impaka zatangiriye mu gitaramo cya The Nu Year Groove 2026, kandi bishoboka ko zakomeza no mu 2027.


Bruce Melodie yemeje The Ben i Rubavu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...