The Ben agiye gutaramira mu bihugu birimo u Bufaransa na Suède

Imyidagaduro - 18/06/2025 8:27 AM
Share:

Umwanditsi:

The Ben agiye gutaramira mu bihugu birimo u Bufaransa na Suède

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben ari mu myiteguro y’ibitaramo bikomeye bitatu agiye gukorera ku mugabane w’i Burayi muri Kanama 2025, aho azaba ari mu bahanzi b’imbere bazataramira imbaga y’abakunda umuziki nyafurika.

Ni ibitaramo biri mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha no kumvikanisha Album ye nshya yise Plenty Love, yashyize hanze mu ntangiriro za 2025.

Mu bitaramo yatangaje, harimo icy’ingenzi cyane azahuriramo n’ibyamamare by’umuziki nyafurika nka Timaya, Rayvanny, Young Jonn, Ya Levis, ndetse na Mr. Pilato, ubwo bazaba bari mu iserukiramuco mpuzamahanga One Love Africa Music Festival rizabera muri Frihamnen Arena, i Gothenburg muri Suède, ku matariki ya 15 na 16 Kanama 2025.

Iri serukiramuco rizaba rifite insanganyamatsiko yo guhimbaza umuco, imbyino n’umuziki nyafurika, binyuze mu njyana za Afrobeat, Amapiano, na Bongo Flava, aho hitezwe n’abandi barimo aba-DJ b’inararibonye bo ku mugabane w’u Burayi bazaba bavanze umuziki.

The Ben azaba agarutse ku rubyiniro rw’iri serukiramuco nyuma y’imyaka itandatu, kuko yaherukaga kuririmbamo ku wa 15 Ugushyingo 2019, icyo gihe ryabereye muri Festival Arena.

Uretse iki gitaramo kizabera muri Suède, The Ben yanatangaje ko azataramira mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa ku wa 9 Kanama 2025, mu gitaramo kizaba kiri mu murongo wo kumenyekanisha Album ye Plenty Love, iri mu ziri gutuma agaruka ku isonga mu bahanzi bafite ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma y’icyo gitaramo, azakomereza muri Finland ku wa 16 Kanama 2025, mu iserukiramuco ryiswe Umuganura Harvest Fest, aho azahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi barimo Anthony Sky, Indahemuka, ndetse na ba-DJ babiri bakomeye: Dj Mozee na Dj Moses.

The Ben yavuze ko yishimiye cyane gusubira ku rubyiniro rw’iri serukiramuco muri Suède, avuga ko ari amahirwe akomeye yo kongera guhura n’abafana be bo ku mugabane w’u Burayi.

Yashimangiye ko yiteguye gutanga ibyishimo no gusangiza abitabira ibyo bitaramo ubuhanga bwe n’urukundo rw’umuziki.

Ibi bitaramo bizatuma The Ben arushaho gukomera nk’umwe mu bahanzi nyafurika bafite ibikorwa bigaragara, ndetse bikaba n’amahirwe yo gukomeza kumvikanisha injyana ye ku ruhando mpuzamahanga.

 

The Ben yagaragaje ko nyuma y’imyakay itandatu agiye kongera kuririmba mu iserukiramuco One Love Africa Music Festival

 

The Ben ategerejwe mu bitaramo bizabera muri Suede no muri Finland mu rwego rwo kumenyekanisha Album ye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PLENTY LOVE' YA THE BEN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...