Ni
ibitaramo biri mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha no kumvikanisha Album ye
nshya yise Plenty Love, yashyize hanze mu ntangiriro za 2025.
Mu
bitaramo yatangaje, harimo icy’ingenzi cyane azahuriramo n’ibyamamare
by’umuziki nyafurika nka Timaya, Rayvanny, Young Jonn, Ya Levis, ndetse na Mr.
Pilato, ubwo bazaba bari mu iserukiramuco mpuzamahanga One Love Africa Music
Festival rizabera muri Frihamnen Arena, i Gothenburg muri Suède, ku matariki ya
15 na 16 Kanama 2025.
Iri
serukiramuco rizaba rifite insanganyamatsiko yo guhimbaza umuco, imbyino
n’umuziki nyafurika, binyuze mu njyana za Afrobeat, Amapiano, na Bongo Flava,
aho hitezwe n’abandi barimo aba-DJ b’inararibonye bo ku mugabane w’u Burayi
bazaba bavanze umuziki.
The
Ben azaba agarutse ku rubyiniro rw’iri serukiramuco nyuma y’imyaka itandatu,
kuko yaherukaga kuririmbamo ku wa 15 Ugushyingo 2019, icyo gihe ryabereye muri
Festival Arena.
Uretse
iki gitaramo kizabera muri Suède, The Ben yanatangaje ko azataramira mu Mujyi
wa Lyon mu Bufaransa ku wa 9 Kanama 2025, mu gitaramo kizaba kiri mu murongo wo
kumenyekanisha Album ye Plenty Love, iri mu ziri gutuma agaruka ku isonga mu
bahanzi bafite ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma
y’icyo gitaramo, azakomereza muri Finland ku wa 16 Kanama 2025, mu
iserukiramuco ryiswe Umuganura Harvest Fest, aho azahurira ku rubyiniro
n’abandi bahanzi barimo Anthony Sky, Indahemuka, ndetse na ba-DJ babiri bakomeye:
Dj Mozee na Dj Moses.
The
Ben yavuze ko yishimiye cyane gusubira ku rubyiniro rw’iri serukiramuco muri
Suède, avuga ko ari amahirwe akomeye yo kongera guhura n’abafana be bo ku
mugabane w’u Burayi.
Yashimangiye
ko yiteguye gutanga ibyishimo no gusangiza abitabira ibyo bitaramo ubuhanga bwe
n’urukundo rw’umuziki.
Ibi
bitaramo bizatuma The Ben arushaho gukomera nk’umwe mu bahanzi nyafurika bafite
ibikorwa bigaragara, ndetse bikaba n’amahirwe yo gukomeza kumvikanisha injyana
ye ku ruhando mpuzamahanga.
The
Ben yagaragaje ko nyuma y’imyakay itandatu agiye kongera kuririmba mu
iserukiramuco One Love Africa Music Festival
The
Ben ategerejwe mu bitaramo bizabera muri Suede no muri Finland mu rwego
rwo kumenyekanisha Album ye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PLENTY LOVE' YA THE BEN