The Ben agiye gususurutsa ibirori by’imyaka ine ya Gen-Z Comedy

Imyidagaduro - 24/07/2026 8:40 AM
Share:

Umwanditsi:

The Ben agiye gususurutsa ibirori by’imyaka ine ya Gen-Z Comedy

Mu rugendo rw’imyaka ine ishize, igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabashije kwiyubakira izina nk’urubuga ruhuza abakunzi b’urwenya n’imyidagaduro yo ku rwego rwo hejuru. Mu rwego rwo kwizihiza iyo myaka ine, abategura iki gitaramo bahisemo kuzana umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda no ku rwego mpuzamahanga, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben.

Uyu muhanzi azasusurutsa abazitabira ibirori by’imyaka ine ya Gen-Z Comedy biteganyijwe ku wa 13 Kanama 2026, bikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho ibi bitaramo bisanzwe bibera.

Ni ubwa mbere The Ben azaba ataramiye muri Gen-Z Comedy kuva iki gitaramo cyatangira gutegurwa, ibintu byitezweho kongera uburyohe n’uburemere bw’ibi birori bizaba byizihiza intambwe imaze guterwa mu guteza imbere urwenya n’imyidagaduro mu Rwanda.

Amakuru y’itabira rye yatangajwe mu ijoro ryo ku wa 23 Nyakanga 2026, nyuma y’uko igitaramo gisanzwe cya Gen-Z Comedy kirangiye.

Mu gihe abari bamaze gususurutswa n’abanyarwenya biteguraga gutaha, batunguwe no kubona abategura iki gitaramo bazamuka ku rubyiniro batangaza ko The Ben ari we uzaba umuhanzi mukuru mu gitaramo cyihariye cyo kwizihiza imyaka ine ya Gen-Z Comedy.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Fally Merci utegura Gen-z Comedy, yavuze ko kwizihiza imyaka ine y’iki gitaramo byasabaga gutegura ibirori bihariye, ari na yo mpamvu bahisemo kwegera The Ben.

Yagize ati: "Mu gihe twateguraga kwizihiza imyaka ine ya Gen-Z Comedy, twifuzaga ko byaba ibirori bifite uburemere kandi bihesha agaciro urugendo twanyuzemo.

Twegereye The Ben tumusobanurira icyo dushaka gukora, na we abyakira neza ndetse yemera kuza kwifatanya natwe. Kuba yemeye kuzaza ni iby'agaciro kuri twe no ku bakunzi ba Gen-Z Comedy, kuko bizatuma ibi birori birushaho kuba amateka meza mu rugendo rwacu."

Mu myaka ine ishize, Gen-Z Comedy yagiye ihinduka kimwe mu bitaramo by’urwenya bikurura abantu benshi, ihuriza hamwe abanyarwenya, abahanzi n’abakunzi b’imyidagaduro mu ijoro rimwe. Ni urubuga rwafashije impano nyinshi kumenyekana, ndetse rugira uruhare mu kuzamura urwego rw’urwenya nk’umwuga.

Kuzana The Ben muri ibi birori ni ikimenyetso cy’uko abategura Gen-Z Comedy bakomeje kwagura urwego rw’iki gitaramo, bakagihuza n’abahanzi bafite izina rikomeye kugira ngo abakunzi bacyo babone imyidagaduro ihuza urwenya n’umuziki.

The Ben ni umwe mu bahanzi bagejeje umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga. Izina rye ryatangiye kwamamara cyane mu mpera za 2008, abikesha indirimbo zirimo "Amahirwe Ya Nyuma", mbere yo gukomeza kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki binyuze mu bihangano nka "Habibi", "Vazi", ndetse na "Why" yakoranye n’umunya-Tanzania Diamond Platnumz.

N’ubwo yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urugendo rwe rwa muzika ntirwahagaze. Ahubwo byamufunguriye amarembo yo gukomeza gukorana n’abahanzi batandukanye no kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu, The Ben akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye mu Rwanda no hanze yarwo, aho ibitaramo akora bikomeje kwitabirwa ku bwinshi.

Ku wa 13 Kanama 2026, abakunzi ba Gen-Z Comedy bazahurira muri Camp Kigali mu ijoro ritegerejwe na benshi, aho bazasusurutswa n’urwenya rw’abanyarwenya basanzwe bakunzwe ndetse bakanaririmbirwa na The Ben mu gitaramo kizaba ari umwihariko wo kwizihiza imyaka ine Gen-Z Comedy imaze isusurutsa Abanyarwanda.

Byatangajwe ko The Ben azasusurutsa ibirori byo kwizihiza imyaka ine ya Gen-z Comedy


The Ben azaririmba muri iki gitaramo cya Gen-z Comedy mu gihe anitegura gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ze


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...