Iki gitaramo cyiswe ‘East African G.O.A.T’ kizaba ku wa 1
Mutarama 2027, muri BK Arena i Kigali. Kizaba ari umwanya wo guhuriza hamwe
abahanzi bo mu Rwanda, Uganda, u Burundi, Tanzania na Kenya, mu birori bigamije
gutangirana umwaka mushya umuziki n’imyidagaduro.
Nubwo amazina y’abahanzi bazifatanya na The Ben
ataratangazwa, uyu muhanzi yamaze kugaragaza ko yifuza ko iki gitaramo kizaba
urubuga ruhuriramo abanyabigwi bo mu Karere, abahanzi bafite izina rikomeye mu
muziki wabo bakabasha gusangira urubyiniro n’abakunzi babo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, The Ben
yagaragaje ko iyi nshuro izaba ifite umwihariko, anashishikariza abakunzi
b’umuziki gutegereza amazina y’abahanzi azatumira.
Yavuze ko yiteguye kuzana abahanzi bakomeye bo muri Afurika
y’Iburasirazuba, mu gitaramo yifuza ko kizaba amateka mashya mu myidagaduro yo
muri aka Karere. Yagaragaje ko u Rwanda, Uganda, Kenya, u Burundi na Tanzania
bizaba bifite uruhare mu birori biteganyijwe kubera i Kigali.
Uyu muhanzi kandi yatangaje ko ari kwitegura iki gitaramo,
anavuga ko mbere y’uko umwaka urangira azaba yashyize hanze indirimbo nshya
enye. Zizaba zirimo izo azakora ku giti cye n’izindi azafatanyamo n’abandi
bahanzi, bikaba byitezwe ko zizaba imwe mu ntambwe azaba ateye mu gutegura ibyo
azageza ku bakunzi be.
Igitaramo ‘The New Year Groove’ cyatangiye mu ntangiriro za
2025, ubwo The Ben yifuzaga guhurira n’abakunzi be mu birori by’umuziki byo
gutangiza umwaka mushya, anaboneraho kumurika album ye ‘Plenty Love’.
Icyo gitaramo cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025, gihuriza kuri
uru rubyiniro The Ben n’abahanzi barimo Tom Close, Bushali, Kivumbi King na
Kevin Kade. Cyabaye intangiriro y’igitekerezo cyo kujya atangiza umwaka mu
gitaramo cyihariye, gihuriza hamwe abafana be n’abandi bakomeye mu muziki
nyarwanda.
Ku nshuro ya kabiri, yabaye ku wa 1 Mutarama 2026, muri BK
Arena, aho The Ben yifatanyije na Bruce Melodie. Aba bahanzi bahuriye ku
rubyiniro mu gitaramo cyitabiriwe n’abafana benshi, kinavugisha benshi bitewe
n’uburyo aba bahanzi bombi bakomeye mu muziki nyarwanda basangiye umwanya
imbere y’abakunzi babo.
Kuri iyi nshuro ya gatatu, The Ben arashaka kwagura iki
gitekerezo akakirenza imbibi z’u Rwanda, agahuza abahanzi bo mu bihugu
bitandukanye byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ni igitekerezo gishobora
guha abakunzi b’umuziki amahirwe yo kubona abahanzi bakomeye bo muri ibi bihugu
bahurira ku rubyiniro rumwe.
Izina ‘East African G.O.A.T’ ryatoranyijwe kuri iyi nshuro
risobanura intego yo guhuriza hamwe abahanzi bafatwa nk’abanyabigwi mu muziki
wo muri aka Karere. Gusa, abahanzi bazitabira iki gitaramo n’ibindi
bizakigaragaramo ntibiratangazwa.
Mu gihe abakunzi be bategereje kumenya abazifatanya na we,
igitaramo cya 2027 kiratanga icyizere cyo kuba kimwe mu birori bikomeye
bizafasha gutangiza umwaka mushya mu muziki nyarwanda n’uw’Akarere muri
rusange.
The Ben asigaje gutangaza urutonde rw’abahanzi azatumira, mu
gihe abakunzi b’umuziki bo mu Rwanda no mu bindi bihugu bya EAC bakomeje
kwibaza amazina azaba ari kuri uru rubyiniro ku wa 1 Mutarama 2027.


The Ben yatangaje ko mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira
azaba yashyize hanze indirimbo nshya enye, zirimo izo azakora ku giti cye n’izo
azafatanyamo n’abandi bahanzi

