"Thanksgiving in Action 2025" igamije gushima Imana mu bikorwa igiye kuba ku nshuro ya 19

Iyobokamana - 21/11/2025 2:32 PM
Share:
"Thanksgiving in Action 2025" igamije gushima Imana mu bikorwa igiye kuba ku nshuro ya 19

Women Foundation Ministries na Noble Family Church bagiye gukora ku nshuro ya 19 igikorwa ngarukamwaka cyo gushima Imana cyamamaye nka "Thanksgiving in Action" [Gushima Imana mu bikorwa].

Kuwa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025, kuva saa tano za mu gitondo (11:00 AM), ni bwo Women Foundation Ministries/Noble Family Church izizihiza ku nshuro ya 19 umunsi ngarukamwaka wo gushima Imana, “Thanksgiving in Action 2025”.

Iki gikorwa ngarukamwaka kizabera kuri Noble Family Church i Kagugu. Ku mugoroba guhera saa kumi (4:00 PM), umuhango uzakomereza kuri Women Foundation Ministries/Noble Family Church Kimihurura.

Umunsi wo gushima Imana mu bikorwa wa “Thanksgiving in Action” watangijwe mu mwaka wa 2006, ugamije kugaragaza ishimwe binyuze mu bikorwa bifasha abatishoboye.

Mu myaka ishize, hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo gusangira n’imfubyi n’abapfakazi 100 mu 2006, gufasha abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ndetse banafasha imiryango yabo 119 i Kanombe mu mwaka wa 2009.

Bafashije kandi imiryango 141 itishoboye i Gasogi mu mwaka wa 2010, ndetse no banafasha imiryango yimuriwe i Batsinda yari ituye mu Kiyovu, bakaba barabikoze mu 2011. Uyu munsi wakomeje kuba umwanya wihariye wo kugeza urukundo n’ineza ku babukeneye.

Kuri iyi nshuro ya 19, hateguwe ibikorwa bitatu by’ingenzi: Thanksgiving Outreach (Wirira Iwacu), izabera kuri Noble Family Church Kagugu saa 11:00 AM;

Thanksgiving Service, izabera ku Kimihurura saa 4:00 PM, aho hazigisha Pastor Kingsley Okonkwo n’umufasha we Pastor Mildred Kingsley Okonkwo baturutse muri Nigeria.

Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025, hazaba "Couples Retreat", umwiherero w’abashakanye ugenewe gusa abantu batumiwe.

Ibikorwa byose bya "Thanksgiving in Action 2025" bizatambutswa kuri YouTube ya Women Foundation Ministries kugira ngo buri wese abashe kubikurikirana.

Apotre Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church

Thanksgiving in Action igiye kuba ku nshuro ya 19


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...