Muri Thailand, umutwe ufatwa nk’igice cy’umubiri gifite agaciro gakomeye. Ni yo mpamvu gukoraho umutwe w’umuntu, cyane cyane utabimusabye, bishobora gufatwa nk’igikorwa cyo kutubaha.
Nubwo mu bihugu bimwe gukoraho umutwe w’umwana cyangwa inshuti bishobora kuba ikimenyetso cy’urukundo, muri Thailand bishobora gutera ipfunwe cyangwa kumvikana nabi.
Imvano y’uyu muco
Uyu muco ufite imizi mu myemerere ya kera n’idini rya Budisime ya Theravada ryiganje muri Thailand. Abanya-Thailand benshi bemera ko umutwe ari wo hantu hari umwuka cyangwa ingufu z’umuntu, bityo ukaba ugomba kubahwa kurusha ibindi bice by’umubiri.
Mu muco wa Thai, ibice by’umubiri bifite urwego rw’agaciro: Umutwe ufatwa nk’igice cyo hejuru kandi cyera; Amaboko akoreshwa mu bikorwa bya buri munsi no mu kuramukanya; Ibirenge bifatwa nk’igice cyo hasi cyane, bityo kubyerekana cyangwa kubikoresha mu kwerekeza ku muntu bishobora gufatwa nk’igitutsi.
Iyi myumvire y’urutonde rw’umubiri yagiye yinjira mu mibereho ya buri munsi, mu mibanire y’abantu no mu buryo bwo kubahana.
Uyu muco watangiye ryari?
Nta gihe nyacyo kigaragaza igihe uyu muco watangiriye. Gusa abashakashatsi bemeza ko watangiye kera cyane, mbere y’uko Thailand iba igihugu gifite imiterere ya none.
Wakuze buhoro buhoro binyuze mu myemerere ya gakondo y’Abanya-Thailand no mu nyigisho z’idini rya Budisime rya Theravada ryakwirakwiriye muri ako karere kuva mu binyejana bya 13 n’ibyakurikiyeho.
Uko imyaka yagiye ishira, uyu muco wabaye igice cy’indangagaciro z’Abanya-Thailand, aho kubaha abandi no kwirinda kubakoraho mu buryo bushobora kubabangamira bifatwa nk’ikimenyetso cy’uburere bwiza.
Icyo usobanura muri Thailand
Nk'uko tubikesha urubuga rwa britannica.com, kubaha umutwe w’umuntu muri Thailand bisobanura byinshi mu mibereho n’imibanire y’abantu. Kwihanganira kudakora ku umutwe w’umuntu ni uburyo bwo kumugaragariza icyubahiro no kumuha agaciro.
Nanone, kubera ko umutwe ufatwa nk’igice gifitanye isano n’ubwenge, umwuka n’imiterere y’umuntu, ugomba kurindwa ibikorwa bishobora kuwusuzuguza.
Gukurikiza uyu muco kandi bifasha kubungabunga umubano mwiza hagati y’abantu, kuko bituma babana mu mahoro kandi bakirinda imyitwarire ishobora guteza amakimbirane cyangwa kutumvikana.
Bigaragaza iki mu buzima bwa buri munsi?
Mu buzima bwa buri munsi, abantu birinda gukora umutwe w’abandi, cyane cyane abantu bakuru cyangwa abo batari basanzwe baziranye.
Iyo bibaye ngombwa ko ukora mu mutwe w’umwana, akenshi babanza kubisaba cyangwa bakabikora mu buryo bwitondewe kugira ngo batagaragara nk’abatubaha.
Mu gihe cyo kuramukanya, Abanya-Thailand bakoresha cyane uburyo bwa wai, aho bahuza ibiganza imbere y’igituza bakunama gake, aho gukora mu mutwe cyangwa gukora ibindi bishobora gufatwa nk’ibidahuye n’umuco wabo.
Icyo bisobanura kubasura Thailand
Ku muntu usura Thailand, kumenya uyu muco ni ingenzi kugira ngo yubahirize imyemerere y’abaturage.
Nubwo Abanya-Thailand benshi basobanukirwa ko abanyamahanga bashobora kutamenya imigenzo yabo yose, kwirinda gukora mu mutwe w’abandi ni uburyo bworoshye bwo kwerekana icyubahiro no kubaka umubano mwiza.
Umuco wo kubaha umutwe muri Thailand ni kimwe mu biranga indangagaciro z’iki gihugu. Ufite imizi mu myemerere ya kera no mu nyigisho za Budisime ya Theravada, kandi umaze ibinyejana byinshi ugenga uburyo abantu bubahana.
Uyu muco usobanura ko kubaha umuntu bitagarukira ku magambo gusa, ahubwo bigaragarira no mu buryo umuntu yitwara mu kubaho kwa buri munsi.
