Ku Cyumweru tariki 8 Kamena 2025, Teyana
yashyize ifoto kuri konti ye ya Instagram agaragaza ibihe byihariye yagiranye
na Aaron, amwifuriza isabukuru nziza ndetse anamushimira kuba ari umuntu
w’ingenzi mu buzima bwe. Aya mafoto yari ay’igihe yamuteguriraga ibirori
by’isabukuru ku buryo butunguranye.
Mu mashusho yagiye
ahagaragara kuri murandasi, Teyana na Aaron bagaragaye basomana mu ruhame,
ibintu byafashwe nk’ikimenyetso ntakuka cy’uko urukundo rwabo rwarenze
amagambo.
Aaron Pierre, uzwi cyane
muri filime yiswe Mufasa,
yasubije agira ati: “Ubu no mu bihe
bizaza, ndagushimiye Teyana.”
Urukundo rwabo
rwashidikanywagaho cyane ubwo bagaragaraga kenshi bari kumwe mu birori
bitandukanye, byatumye abakunzi babo bemeza ko hari ikindi cyibyihishe inyuma.
Teyana Taylor, w’imyaka 34 y’amavuko, yigeze gushyingiranwa n’umukinnyi wa Basketball, Iman Shumpert, ariko baza gutandukana mu mwaka wa 2024. Uyu mugore afite abana babiri.
:max_bytes(150000):strip_icc():focal(749x0:751x2)/teyana-taylor-met-gala-050724-1-c23ca6b8aff04e87bbea2e29dbbc6ba6.jpg)
Teyana Taylor yashyize akadomo ku bihuha byari bimaze iminsi bimuvugwaho ko yaba ari mu rukundo

Yatangaje ko afite umukunzi mushya nyuma y'igihe gito atandukanye na Iman wahoze ari umugabo we
