Teyana Taylor yabaye umuhanzi watwaye ibihembo byinshi muri BET Awards 2026

Imyidagaduro - 29/06/2026 11:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Teyana Taylor yabaye umuhanzi watwaye ibihembo byinshi muri BET Awards 2026

Umuhanzikazi, umukinnyi wa filime ndetse n’umuyobozi wa videwo z’indirimbo, Teyana Taylor, ni we wabaye uwigaragaje kurusha abandi muri BET Awards 2026 nyuma yo gutwara ibihembo bine, akaba ari byo byinshi kurusha undi muntu uwo ari we wese muri uyu mwaka.

Uyu muhango wabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ugaragaza ko Taylor akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite ijambo rikomeye mu muziki no muri sinema. (Reuters)

Teyana Taylor yatwaye ibihembo bine bikomeye birimo Icon of the Year, igihembo gishya kigenewe guha icyubahiro umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu muziki, imyidagaduro n’umuco.

Iki gihembo yagihawe na Janet Jackson, maze mu ijambo rye agaragaza amarangamutima menshi avuga ko imyaka 20 amaze akora cyane ari yo yagejeje kuri urwo rwego nk'uko tubicyesha Reuters.

Uretse icyo gihembo, Taylor yanegukanye Fashion Vanguard Award, Best Actress, ndetse na Video Director of the Year kubera filime ngufi ye yitwa Escape Room. Ibi byatumye aba umuhanzi wegukanye ibihembo byinshi kurusha abandi muri BET Awards 2026. 

Mu ijambo rye, Teyana Taylor yashimiye abantu bamubaye hafi kuva yatangira umwuga we akiri muto, avuga ko atigeze areka gukora cyane n’ubwo yagiye ahura n’imbogamizi zitandukanye.

People yanditse ko yanasabye urubyiruko gukomeza kwizera impano zarwo no kudacika intege igihe ibintu bitagenda neza.

Uyu muhango wanagaragayemo ibitaramo by’abahanzi batandukanye ndetse hatangwa ibihembo ku byamamare byo mu muziki, sinema na siporo.

Umuraperikazi Cardi B yegukanye igihembo cya Best Female Hip-Hop Artist, mu gihe Lauryn Hill yahawe igihembo gishya cya Living Legend Icon Award kubera uruhare rwe rukomeye mu mateka y’umuziki.

Gutsinda kwa Teyana Taylor muri BET Awards 2026 byongeye kugaragaza ko atakiri umuhanzi w’indirimbo gusa, ahubwo yabaye umwe mu banyempano bakomeye muri sinema, imideli no kuyobora amashusho.

Nyuma y’imyaka 20 ari mu ruganda rw’imyidagaduro, ibihembo bine yatwaye muri uyu mwaka byamushyize ku isonga ry’abahanzi bagaragaje ibikorwa bidasanzwe muri BET Awards 2026. (Reuters).

Teyana Taylor yabaye umuhanzi watwaye ibihembo byinshi muri BET Awards 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...