Texas: Ku nkombe z’inyanja habonetse udusanduku twinshi tubikwamo amafaranga dufite ishusho y’ingurube

Utuntu nutundi - 20/05/2026 6:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Texas: Ku nkombe z’inyanja habonetse udusanduku twinshi tubikwamo amafaranga dufite ishusho y’ingurube

Ku nkombe z’inyanja ya Gulf of Mexico, muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hazwi nka Texas Beachcomber, hari kuvugwa inkuru itangaje y'udusanduku twinshi twahabonetse turi mu ishusho y’ingurube two kubikamo amafaranga (piggy bank), gusa kugeza ubu ntiharamenyekana aho twaturutse.

Inkuru dukesha ikinyamakuru New York Post ivuga ko ibi byavumbuwe n’umushakashatsi mu binyabuzima byo mu nyanja witwa Jace Tunnell, ukorera ikigo cy’ubushakashatsi cya Harte.

Jace Tunnell yavuze ko kuva uyu mwaka watangira amaze kubona udusanduku tugera kuri 60 ku nkombe zitandukanye zo muri Texas y’Epfo, harimo 14 yabonye ku munsi umwe gusa.

Yatangaje ko bamwe mu bantu batuye hafi y’ahantu nka Bolivar Peninsula n’Amajyepfo y’ikirwa cya Padre na bo babonye utu dusanduku twinshi twasunitswe n’amazi y’inyanja, tukaza ku nkombe.

Uyu mushakashatsi yavuze ko twinshi muri two dufite ibimenyetso bigaragaza ko twaturutse mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo cyangwa mu birwa bya Caraïbes.

Tunnell yavuze ko bishoboka ko utu dusanduku twaba twarajugunywe n’abaturage bamaze kudukoresha, cyangwa tukaba twaratakaye mu nyanja nyuma y’impanuka y’ubwato bwari butwaye ibicuruzwa.

Yagaragaje ko twinshi muri utu dusanduku twari twarashwanyagujwe kugira ngo hakurwemo amafaranga, kuko nta bundi buryo bwo kudufungura buba buhari.

Iyo umuntu amaze igihe kinini abika muri aka gasanduku, iyo ashaka gukuramo amafaranga ye, igikorwa ni ukugashwanyaguza kugira ngo ubashe kuyabona.

Ati: “Iyo bamaze gukoresha utu dusanduku, abantu benshi baradushwanyaguza kugira ngo bakuremo amafaranga, nyuma bakatujugunya ku butaka cyangwa bakatwohereza mu nyanja.”

Hari kandi n’utundi twabonetse tumeze nk’ututarigeze dukoreshwa, ibintu byatumye hakekwa ko hari n’udushobora kuba twarajugunywe n’abacuruzi cyangwa abadukora ubwabo.

Tunnell yavuze ko kuba utu dusanduku twari tworoshye kandi tutarimo amafaranga byorohereje amazi y’inyanja kudusunika kugeza ku nkombe.

Nubwo benshi bakekaga ko hari amafaranga ashobora kuba ari muri utu dusanduku, uyu mushakashatsi yavuze ko nta n’igiceri na kimwe yigeze asangamo.

Ati: “Abantu benshi bahora bambaza niba hari aho narasangagamo amafaranga. Ariko kuko ntayo, mbabwira ko ikintu cyonyine nabonyemo ari umucanga wo mu nyanja.”

N’ubwo amaze imyaka myinshi akora ubushakashatsi ku nyanja, Tunnell yavuze ko ataramenya neza impamvu utu dusanduku dukomeje kugaragara ari twinshi ku nkombe za Texas.

Mu buryo bwo gutebya, yavuze ko bishoboka ko “Inyanja ya Gulf yaba iri kwizigamira ibintu bikomeye muri utwo dusanduku, kuko umunsi ku munsi hagenda haboneka udusanduku twinshi dutandukanye mu buryo bw’amayobera.”

Jace Tunnell yavuze ko kuva uyu mwaka watangira amaze kubona udusanduku tugera kuri 60 ku nkombe zo muri Texas y’Epfo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...