Daily Monitor yo muri Uganda, yanditse ko amakuru ya mbere yatangajwe na Polisi ya Kabalagala agaragaza ko iri sanganya ryabaye nyuma y’intonganya zikomeye hagati y’aba bombi, zaje kuvamo ibikorwa bikekwa ko byari bigamije kugirira nabi umwe muri bo.
Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Kampala Metropolitan, Bwana Luke Owoyesigyire, yavuze ko Sandra Teta akekwaho kuba yaragonze Weasel Manizo abigambiriye, akoresheje imodoka ifite nimero za pulake UBH 148Y.
Yagize ati: “Douglas Mayanja yahise ajyanwa kwa muganga muri Mukwaya Hospital, nyuma yimurirwa muri Nsambya Hospital aho akirwariye kandi ari kwitabwaho n’abaganga,”
Yongeyeho ko Sandra Teta afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabalagala, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye.
Weasel na Sandra Teta bamaze imyaka myinshi babana nk’umugabo n’umugore n’ubwo batigeze basezerana ku mugaragaro. Uru rukundo rwabo rwagiye rugaragaramo ibihe bikomeye, harimo n’amakuru y’ihohotera rishingiye ku gitsina ryagiye rivugwa kenshi mu bitangazamakuru, ariko nta na rimwe ryigeze ryemezwa n’inzego z’ubutabera.
Iri sanganya ryateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza ku buzima bw’imbere mu muryango wabo, abandi basaba ko habaho ubutabera budaheza, aho uwo ari we wese ugaragaye mu makosa yakurikiranwa n’amategeko.
Polisi ikomeje iperereza
Polisi irasaba ababa bafite amakuru yose yafasha mu gukurikirana ibi bikorwa by’urugomo kuyageza ku nzego zibishinzwe. Nta makuru arambuye aratangazwa ku miterere y’ibikomere Weasel yagize, ariko biravugwa ko ubuzima bwe buri gukurikiranwa n’abaganga mu buryo bwa hafi.
Sandra Teta yafunzwe akurikiranyweho gukomeretsa bikomeye Weasel Manizo nyuma y’amakimbirane yabereye i Munyonyo
Mu gihe Weasel ari mu bitaro, Sandra Teta ari mu maboko ya Polisi ya Kabalagala akurikiranyweho kumugonga abigambiriye