Teta Sandra na Weasel Manizo barwanye bakizwa n'umukozi

Imyidagaduro - 23/09/2025 6:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Teta Sandra na Weasel Manizo barwanye bakizwa n'umukozi

Umuhanzi Weasel Manizo yongeye kugaragara mu mashusho arira cyane asaba ubufasha, aho yashinjaga umugore we Sandra Teta kumufata nabi no kumutererana kuva yavunika ukuguru.


Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri 2025, Weasel yumvikana asaba ko Teta yamuvira mu rugo rwabo rwa Neverland, ndetse anavuga ko atigeze amwitaho na rimwe kuva igihe yamukomerekeje akamuvuna ukuguru ubwo yamugongaga n’imodoka. Weasel asaba gutabarwa, avuga ko akomeje guhohoterwa n’umugore we.

Ikinyamakuru Galaxy FM cyo muri Uganda cyasohoye andi majwi yumvikanisha Weasel asakuza cyane, asaba ko bamukiza Teta Sandra. Mu ijwi ryumvikana mu mashusho, uyu muhanzi aratakamba cyane avuga ko Sandra yaramutereranye.

Ni mu gihe na Sandra we yumvikana abaza abari bahagurukiye kubakiza icyo yaba yarakoze Weasel, aho yagarukagaho kenshi agira ati: “Namutwaye iki?”

Amakuru aracyari urujijo ku cyaba cyateye aya makimbirane mashya, gusa mu mashusho hagaragaramo umukozi wabo ari we ubakiza ubwo bari batangiye gushyamirana.

Si ubwa mbere uyu muryango ukozanyaho. Guhera mu gihe Teta Sandra yatangiye gukundana na Weasel, amakimbirane yabo ntiyigeze atinda kugaragara. Mu 2022, Teta yigeze guhungira i Kigali ari kumwe n’abana be, nyuma y’ihohotera yashinjaga Weasel.

Nyuma y’umwaka, muri Mata 2023, Weasel wari wumvikanye nk’uwigaye kuba Teta yarigendeye akamuta, yasabye imbabazi ku mugaragaro, maze Sandra amubabarira agaruka i Kampala aho bongeye kubana nk’umuryango, babyaranye abana babiri.

Kuri iyi nshuro, ibibazo byabo byongeye gusakara binyuze mu mashusho, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana neza igihe yafatiwe cyangwa icyari cyabaye cyatumye basubira mu makimbirane.

 

Mu mashusho yashyizwe hanze, Weasel yumvikana arira cyane asaba ko Teta Sandra yamuvira mu rugo rwa Neverland 

Umuriro wongeye kwaka hagati ya Weasel Manizo na Teta Sandra, bongera gushyamirana bakizwa n’umukozi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...