Mu
mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere
tariki 22 Nzeri 2025, Weasel yumvikana asaba ko Teta yamuvira mu rugo rwabo rwa
Neverland, ndetse anavuga ko atigeze amwitaho na rimwe kuva igihe
yamukomerekeje akamuvuna ukuguru ubwo yamugongaga n’imodoka. Weasel asaba
gutabarwa, avuga ko akomeje guhohoterwa n’umugore we.
Ikinyamakuru
Galaxy FM cyo muri Uganda cyasohoye andi majwi yumvikanisha Weasel asakuza
cyane, asaba ko bamukiza Teta Sandra. Mu ijwi ryumvikana mu mashusho, uyu
muhanzi aratakamba cyane avuga ko Sandra yaramutereranye.
Ni
mu gihe na Sandra we yumvikana abaza abari bahagurukiye kubakiza icyo yaba
yarakoze Weasel, aho yagarukagaho kenshi agira ati: “Namutwaye iki?”
Amakuru
aracyari urujijo ku cyaba cyateye aya makimbirane mashya, gusa mu mashusho
hagaragaramo umukozi wabo ari we ubakiza ubwo bari batangiye gushyamirana.
Si
ubwa mbere uyu muryango ukozanyaho. Guhera mu gihe Teta Sandra yatangiye
gukundana na Weasel, amakimbirane yabo ntiyigeze atinda kugaragara. Mu 2022,
Teta yigeze guhungira i Kigali ari kumwe n’abana be, nyuma y’ihohotera
yashinjaga Weasel.
Nyuma
y’umwaka, muri Mata 2023, Weasel wari wumvikanye nk’uwigaye kuba Teta
yarigendeye akamuta, yasabye imbabazi ku mugaragaro, maze Sandra amubabarira
agaruka i Kampala aho bongeye kubana nk’umuryango, babyaranye abana babiri.
Kuri
iyi nshuro, ibibazo byabo byongeye gusakara binyuze mu mashusho, ariko kugeza
ubu ntiharamenyekana neza igihe yafatiwe cyangwa icyari cyabaye cyatumye
basubira mu makimbirane.
In this video, Weasel Manizo is heard crying for help
claiming his wife Sandra Teta is mistreating him and she hasn’t treated him
ever since she knocked and broke his leg
Weasel also asks
Sandra to leave the Neverland home #ZzinaLifeStyle
pic.twitter.com/GMWzeItYWn
Mu
mashusho yashyizwe hanze, Weasel yumvikana arira cyane asaba ko Teta Sandra
yamuvira mu rugo rwa Neverland
Umuriro
wongeye kwaka hagati ya Weasel Manizo na Teta Sandra, bongera gushyamirana
bakizwa n’umukozi