Muri icyo kiganiro, Tessy yumvikanye avuga ko" nta mufana wa Rayon sports w'umusirimu ubaho bose aba Ari abaturage" , amagambo yakomeje guteza impaka no kurakaza bamwe mu bakunzi b’iyi kipe.
Mu itangazo yashyize hanze, Kayitesi Yvonne izwi nka Tessy yavuze ko ayo magambo yavugiwe mu kiganiro cya podcast, kandi ko atari agamije kugaragaza urwango, kutubaha cyangwa guhangana na Rayon Sports, abakinnyi bayo, ubuyobozi cyangwa abafana bayo.
Tessy yavuze ko yubaha cyane ikipe ya Rayon Sports n’abafana bayo, anagaragaza ko yicuza ku bwumvikane buke icyo kiganiro gishobora kuba cyarateje.
Yakomeje asaba abantu kumva ko nta mugambi wari uhari wo guteza cyangwa gukwirakwiza urwango. Anasoza asaba imbabazi umuryango wa Rayon Sports, ashyira umukono ku itangazo nk’umwe mu bagize This & That Podcast.

