Tessy Rwema ni umuririmbyi wa Korali Sion ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Jenda mu Karere ka Nyabihu, aho amaze igihe atanga umusanzu we mu kuririmba no kuramya Imana. Kuririmba si ibintu byaje mu buzima bwe vuba, kuko yatangiye akiri muto cyane.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Tessy Rwema yagize ati: “Natangiye kuririmba nkiri muto muri Sunday School, mfite nk’imyaka irindwi (7). Kuva icyo gihe, umutima wanjye wiyumvisemo kuririmba Gospel, gutanga ubutumwa bwiza bw’Imana.”
Uyu muramyi yamaze gutera intambwe ikomeye ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “NZA”, yanditswe mu 2022. Avuga ko iyi ndirimbo yayihawe n’Imana ubwayo, ikaba ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza no gukomeza abantu bacitse intege. Asobanura ko “NZA” ibwira umuntu wacitse intege ko Imana ikimuzirikana, ikimwibuka kandi itaramutererana, n’iyo yaba ari mu bihe bigoye.
Tessy Rwema garagaza ko intego ye mu muziki atari izina cyangwa icyubahiro, ahubwo ari ugufasha imitima ya benshi. Ati: “Nifuza ko umuziki wanjye ugera kure, ukagera ku bantu benshi. Nifuza ko abantu banyumva bakamenya icyo Imana iri kubabwira inyuze muri njye.” Iyi ni intego igaragaza umutima wo gukorera Imana kuruta kwishakira kuba icyamamare.
Nubwo yatangiye urugendo rwe ku giti cye, Tessy yemeza ko kuririmba ku giti cye bitazabangamira inshingano afite muri Korali Sion. Ahubwo, abona ari urugendo ruzuzanya. Ati: “Nzabihuza neza, kandi nizeye ko bizagenda neza hamwe n’Imana.” Ibi bigaragaza icyizere n’ubwitonzi afitiye umurimo akorera mu rusengero rwe.
Ku bijyanye no gucuranga, Tessy avuga ko atarabigira umwuga, ariko ko afite ubumenyi buke ku bikoresho bimwe by’umuziki. Ati: “Ku gucuranga, mba nziho utuntu duke cyane, nko kuri piano cyangwa guitar acoustic, ariko ni duke cyane.” Nubwo bimeze bityo, icy’ingenzi kuri we ni ijwi n’ubutumwa Imana yamushyizemo.
Mu gihe umuziki wa Gospel mu Rwanda ugikeneye cyane abahanzikazi bafite impano, ubutumwa n’umwihariko, Tessy Rwema agaragara nk’umuramyi uje kuzana icyizere gishya. Indirimbo ye “NZA” ni intangiriro y’urugendo rurerure, kandi ni ikimenyetso cy’uko hari byinshi byiza ateganyirije abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Umuziki wa Gospel mu Rwanda uri kubarizwamo abahanzikazi bacye dore ko abenshi bamaze kumanika inanga kubera impamvu zitandukanye aho iza ku isonga ari "ukurushinga" - benshi bakaba bagorwa no gufatanya inshingano z'urugo n'umuziki, bagahitamo kureka umuziki. Icyakora hari abakomeza kuwukora, gusa ni bacye. Tessy Rwema aje mu muziki nk'uje kuziba iki cyuho.
Tessy Rwema yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise "NZA"
"Nifuza ko abantu banyumva bakamenya icyo Imana iri kubabwira inyuze muri njye" - Intego zihambaye za Tessy Rwema
Tessy Rwema; umuhanzikazi wo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
REBA HANO INDIRIMBO "NZA" YA TESSY RWEMA ARI NAYO IMWINJIJE MU MUZIKI
