Tennis: Markéta yahagaritswe imyaka ine nyuma yo kwanga gupimwa imiti yongera imbaraga

Imikino - 23/06/2026 11:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Tennis: Markéta yahagaritswe imyaka ine nyuma yo kwanga gupimwa imiti yongera imbaraga

Umukinnyi wa tennis ukomoka muri Repubulika ya Zchec, Markéta Vondroušová, waherukaga kwegukana igikombe cya Wimbledon mu 2023 mu bagore, yahagaritswe imyaka ine mu mikino yose ya siporo nyuma yo kwanga gupimwa ibiyobyabwenge n'imiti yongera Imbaraga.

Umwanzuro wafashwe n’urukiko rwigenga rushinzwe gusuzuma ibibazo nk’ibi, rwavuze ko Vondroušová atatanze impamvu ifatika yatuma yanga gupimwa. Akaba yahise ahagarikwa igitaraganya kwitabira amarushanwa ya siporo kugeza ku wa 21 Kamena 2030.

‎Uyu mukinnyi w’imyaka 26 ni umwe mu bakinnyi bakomeye ba tennis bagize ibihe byiza. nyuma yo kwegukana Wimbledon mu 2023, akanagera ku mukino wa nyuma wa French Open mu 2019, ndetse yanatwaye umudali wa feza mu mikino Olempike ya 2021. Yigeze kandi kugera ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’abakinnyi ba TRennis beza ku isi.

‎Ikigo mpuzamahanga muri tennis gishinzwe imyitwarire, International Tennis Integrity Agency (ITIA), cyavuze ko kwanga gupimwa ibiyobyabwenge bifatwa kimwe no kuba umukinnyi yaramaze gusanganwa ikiyobyabwenge mu mubiri.

‎Umuyobozi mukuru wa ITIA, Karen Moorhouse, yavuze ko bidashoboka kugira gahunda yo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge aho umukinnyi ashobora kungukira mu kwanga gupimwa kurusha uko yakwemera gupimwa agasanganwa ikiyobyabwenge.

‎ITIA yavuze ko Vondroušová atemereye ababishinzwe kwinjira mu rugo iwe, ndetse yashyize umukono ku rupapuro rugaragaza ko yanze gutanga ibi bizamini. Gusa uyu mukinnyi avuga ko yabitewe n’ubwoba ndetse n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe cyari cyamufashe icyo gihe, harimo guhangayika bikabije, byatumye adafata icyemezo neza.

‎Nyuma yo gutangazwa kw’igihano, Vondroušová yavuze ko atigeze akoresha ibiyobyabwenge bifatwa nk’ibitemewe mu mikino. ‎Ati: “Sinigeze nkoresha imiti yongera imbaraga kandi nta na rimwe nigeze nsanganwa n’ikizamini cyagaragaje ko nkoresha ibintu bibujijwe. Mu kazi kanjye kose nakoze ibizamini byinshi kandi buri gihe nagiye mu kibuga n’umutima."

Markéta yahagaritswe imyaka ine nyuma yo kwanga gupimwa imiti yongera imbaraga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...