Uyu Munyafaransa yageze kuri aka gahigo nyuma yo gutsinda mugenzi we w’Umunya-Croatia amaseti atatu ku busa, ku manota 7-6, 6-2 na 6-1, mu mukino wamaze amasaha abiri n’iminota 38.
Ku myaka 17 n’iminsi 79, yahise aca agahigo kari kamaze imyaka myinshi, aho byaherukaga gukorwa n’Umunya-Romania Dinu Pescariu, wabigezeho afite imyaka 17 n’iminsi 45 mu mwaka wa 1991.
Muri Grand Slam kandi, hari hashize imyaka 17 nta mukinnyi muto utsinze umukino ku rwego nk’uru. Byaherukaga gukorwa na Bernard Tomic ubwo yatsindaga Potito Starace mu irushanwa rya Australian Open ryo mu 2009.
Iyi ntsinzi yamuhesheje kwandika izina rye mu mateka ya tennis y’u Bufaransa, aho yabaye umukinnyi wa kabiri muto ushoboye gutsinda umukino muri Roland-Garros mu bihe bya Open Era.
Arushwa gusa na Thierry Tulasne, wabigezeho mu 1980 afite imyaka 16 n’iminsi 319. Tulasne yaje no kuba nimero ya mbere ku Isi mu cyiciro cy’abakiri bato.
Ku rutonde rw’abakinnyi bato bakoze amateka muri Roland-Garros, hakomeje kuyoborwa na Michael Chang, wageze mu cyiciro cya gatatu cya French Open afite imyaka 16 n’amezi atatu gusa.
Umwanditsi: Bwanakeye Christian
