Kuva
tariki 26 kugera 29 Nyakanga, i Kigali hazabera irushanwa mpuzamahanga rya Tennis Davis Cup rizahuza ibihugu bigera ku munani. Kuri iyi nshuro iri rushanwa rizitabirwa
n'ibihugu birimo; Angola, Botswana, Cameroon, Ghana, Kenya, Mozambique, Nigeria
n'u Rwanda ruzakira iyi mikino.
Usibye
u Rwanda rwashyize hanze abakinnyi ruzakoresha ku wa mbere w'iki cyumweru,
ibindi bihugu nabyo bigera kuri birindwi byamaze gushyira hanze abakinnyi
bizifashisha muri iyi mikino.
Abakinnyi ibihugu bizakoresha
Angola:
Chris Lukanu Andre, Danilson Bento, Fernando Andre, Zidario Quitomina na
kapiteni Garcia Nkiambi. Botswana: Denzel Seetso, Batsomi Marobela, Mark Nawa,
Esi Molefe, Seabo Saleshando, na kapiteni Petrus Molefe.
Cameroon:
Cliford Wuyum Nkwain, Blaise Nkwenti, Okala Hagoua Valentin Brayan Alexis,
Boriss Kamdem, na kapiteni Bruno Nguemi. Ghana: Abraham Asaba, Isaac Nortey,
Samuel Agbesi Osei Antwi, Herman Abban, Desmond Ayaaba, n akapiteni Frederick
Egyir.
Kenya:
Ismael Mzai, Ibrahim Kibet Yego, Kael Shalin Shah, Keean Shah, Derick Ominde, na
kapiteni George Oyoo. Mozambique: Ricardo Jorge Jacinto, Edilson Rosa, Luca
Figueiredo, Jaime Sigauque, Armando Sigauque, na kapiteni Bruno Figueiredo.
Nigeria:
Christopher Bulus, Wilson Oswalele Igbinovia, Uchenna Oparaoji, David Ekpenyong,
Peter Lawal,na kapiteni Benson Achie Ishicheli. Rwanda: Etienne Niyigena,
Ernest Habiyambere, Junior Hakizumwami, Joshua Muhire na Claude Ishimwe.
Umwaka ushize u Rwanda nabwo rwakiriye iyi mikino yegukanwa na Togo itsinze u Rwanda. Muri iyi mikino amakipe azaba agabanyije mu matsinda abiri, aho biri tsinda rizaba ririmo amakipe ane, agomba guhura hagati yayo hakazamuka amakipe abiri muri buri tsinda agahurira muri 1/2, ikipe ebyiri za mbere zikazitabira imikino ya Africa Group III izaba mu 2024.
