Christa Pike, ubu ufite imyaka 50, ni we mugore wenyine uri ku rutonde rw’abakatiwe igihano cy’urupfu muri Tennessee. Urukiko rw’Ikirenga rwa Tennessee rwashyizeho itariki ya 30 Nzeri 2026 nk’itariki yo gushyira mu bikorwa igihano cye, nubwo hakiri inzira z’amategeko bishobora kugira icyo bihindura kuri iyo tariki.
Pike yakatiwe igihano cy’urupfu mu 1996 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bwakorewe Colleen Slemmer mu 1995. Icyo gihe Pike yari afite imyaka 18 gusa, naho uwashinjwaga gufatanya na we muri icyo cyaha yari afite imyaka 17.
Kubera ko uwo musore yari akiri muto mu gihe icyaha cyakorwaga, we ntiyakatiwe igihano cy’urupfu; yakatiwe gufungwa burundu. Pike we yakomeje kujya ku rutonde rurerure ku murongo w’abategereje igihano cy’urupfu, aho amaze hafi imyaka 30 afunzwe.
Impamvu nyamukuru iyi nkuru idasanzwe ni amateka ya Tennessee. Amakuru y’amateka agaragaza ko umugore uheruka kwicirwa muri Tennessee ari uwishwe mu 1819. Kuva icyo gihe, nta wundi mugore wari warongeye kwicirwa muri iyo Leta.
Mu gihe igihano cya Pike gishyizwe mu bikorwa ku itariki iteganyijwe, yaba abaye umugore wa mbere wishwe na Leta ya Tennessee mu myaka irenga 200.
Ikindi kidasanzwe ni uko Pike ari we mugore wenyine uri ku murongo w’abakatiwe igihano cy’urupfu muri Tennessee nk’uko bitangazwa n’Urwego rushinzwe amagereza muri iyo Leta. Nubwo igihano cy’urupfu kigikurikizwa muri Leta zimwe na zimwe za Amerika, abagore bagihabwa ni bake cyane ugereranyije n’abagabo.
Amakuru yatangajwe muri Nzeri 2026 agaragaza ko mu mateka yose ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abagore 578 ari bo bamaze kwicwa hakoreshejwe igihano cy’urupfu, umubare usaga 3% by’abantu bose bamaze kwicirwa muri iki gihano.
Kuva Amerika yongeye gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu mu 1976, abagore bake cyane ni bo bamaze kwicwa, bigatuma dosiye ya Pike iba imwe mu zidasanzwe.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The Guardian ivuga ko, abunganira Pike batavuga ko agomba kubabarirwa burundu, kandi ko agomba guhanwa, icyakora basaba ko igihano cy’urupfu gihindurwa akazafungwa burundu.
Mu busabe bw’imbabazi bagejeje kuri Guverineri wa Tennessee, Bill Lee, bavuze ko igihe Pike yakoraga icyaha yari afite imyaka 18 gusa, kandi ko ubuzima bwe bwo mu bwana bwari burimo ibibazo bikomeye ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bitari byaravuwe neza.
Bavuga kandi ko ibi bikwiye kwitabwaho mu gusuzuma igihano gikwiye. Kugeza ubu, 30 Nzeri 2026 ni yo tariki yashyizweho yo gushyira mu bikorwa igihano cya Christa Pike.
Ariko kuba hari itariki yashyizweho ntibivuze ko byanze bikunze ari bwo bizabera. Hari inzira z’amategeko zikomeje gukurikizwa ndetse n’ubusabe bw’imbabazi bwagejejwe kuri Guverineri Bill Lee.
Cornell Center on the Death Penalty Worldwide na Amnesty International na byo bikurikirana iyi dosiye, cyane cyane ku bijyanye n’uko Pike yakatiwe igihano cy’urupfu afite imyaka 18.
Christa Pike amaze imyaka hafi 30 ari ku murongo w’abategereje igihano cy’urupfu.
Igihano cye kiramutse gishyizwe mu bikorwa, amateka ya Tennessee azaba yiyongereyeho igice gishya nyuma y’imyaka irenga 200 nta mugore wicirwa muri iyo Leta.
Iyi dosiye kandi yakuruye impaka ku kibazo cy’igihano cy’urupfu, cyane cyane ku bijyanye n’imyaka umuntu yari afite igihe yakoraga icyaha, ubuzima bwo mu mutwe, amateka y’ubuzima bwe ndetse n’uko ibyo byose bikwiye kugira uruhare mu kugena igihano ahabwa.

Ifoto ya Christa Pike akiri umwana muto

Christa Pike, mu marira menshi amaze gukatirwa igihano cy'urupfu kuwa 30 Werurwe 1996





Biteganyijwe ko Christa Pike azanyongwa kuwa 30 Nzeri 2026
