Tems yavuze ku musore bakundanye wamusigiye igikomere

Imyidagaduro - 03/04/2026 9:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Tems yavuze ku musore bakundanye wamusigiye igikomere

Umuhanzikazi Tems yongeye kuvuga ku buzima bwe bw’urukundo, agaragaza uko yigeze kunyura mu mubano mubi wamugizeho ingaruka, aho yavuze ko uwo bakundanaga yamugaragarizaga urukundo ruvanze no kumwiyumvamo nk’aho amufiteho uburenganzira bwose

Tems yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Angie Martinez, aho yasobanuye ko hari igihe umuntu ashobora kwibwira ko ari mu rukundo nyamara ari mu mubano udashobotse (toxic relationship).

Uyu muhanzikazi ukunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Essence’, yavuze ko yigeze kujya mu rukundo n’umuntu wamugaragarizaga imyitwarire yo kumugenzura no kumwiharira, ibintu byanyuranyaga n’imyumvire ye ku rukundo nyakuri.

Yagize ati: “Nigeze kugira urukundo natekerezaga ko ari urukundo nyarwo, ariko ahubwo byari bimeze nko kuba hari umuntu ushaka kukwigarurira wese, akumva ko akufiteho uburenganzira.”

Tems asobanura ko kuri we urukundo nyarwo rutari ukwiharira undi muntu cyangwa kumufata nk’umutungo wawe, ahubwo ari ubufatanye bw’abantu babiri bubakiye ku bwubahane no kwizerana.

Ati: “Urukundo si ukwikunda gukabije cyangwa ukwiharira undi. Nta muntu n’umwe ushobora gutunga undi. Urukundo ni igihe abantu babiri baba umwe mu buryo bw’imibanire, ariko buri wese akagumana ubwigenge bwe.”

Yakomeje avuga ko imwe mu mpamvu zituma imibanire mibi igora kuyivamo ari uko akenshi umuntu uyirimo ashobora no kutamenya ko ari we ufite ikibazo.

Ati: “Akenshi abantu bagira imyitwarire mibi mu rukundo batabizi. Bashobora kukubwira ko bagukunda, nyamara mu by’ukuri batakumenya cyangwa batazi icyo urukundo ari cyo, kuko nta muntu wakunda undi yumva ko amufiteho uburenganzira.”

Tems yasoje agaragaza ko abantu benshi banyuze mu rukundo rufite ibibazo nk’ibi, aho usanga hari abitiranya gukunda no kwiharira undi muntu.

Iyi mvugo ye ije yibutsa benshi ko urukundo ruzira ukwikubira ruba rushingiye ku bwubahane, ubwigenge n’ubufatanye, aho buri wese yemera undi uko ari, aho kumufata nk’aho ari uwe wenyine.

Tems yagaragaje uko yigeze kuba mu rukundo rwarimo ibikomere


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...