Tems yakuyeho agahigo ka Tyla kuri Spotify

Imyidagaduro - 23/02/2026 11:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Tems yakuyeho agahigo ka Tyla kuri Spotify

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Temilade Openiyi uzwi cyane ku izina rya Tems, yongeye kwandika amateka mu muziki wa Afurika nyuma yo kuba umuhanzi wa mbere muri Afurika ufite abamwumva benshi buri kwezi ku rubuga rwa Spotify.

Tems uzwi mu ndirimbo zirimo Love Me Jeje, amaze kugera ku bantu miliyoni 38.3 bamwumva buri kwezi kuri Spotify, arusha mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo, Tyla, ufite miliyoni 38.2.

Iri zamuka rije rikurikira isohoka ry’indirimbo nshya ndetse n’imikoranire ikomeye yagize mu minsi ishize.

Mu byamufashije kuzamuka harimo indirimbo nka What You Need (Colour version), Bounce Road Blues yakoranye na J. Cole ndetse na Future, hamwe na Raindance yakoranye na Dave, ikomeje kwigarurira imitima ya benshi ku isi.

Si ubwa mbere aba bahanzi bombi bahatanira imyanya ya mbere kuri Spotify. Tyla ni we wari ufite agahigo ko kuba umuhanzi wa Afurika wageze ku bantu benshi bamwumva buri kwezi, aho yigeze kugera kuri miliyoni 40.

Kuri ubu, Tems ari mu murongo mwiza wo kuba yamusatira cyangwa akamurenga, bitewe n’uko imibare ikomeje kuzamuka.

Byongeye kandi, Tems akomeje kuba umuhanzikazi wa Afurika wumvwa cyane kuri Spotify, aho amaze gukusanya miliyari 4.7 z’aho indirimbo ze zumvirijwe ku mishinga yose yagaragayemo.

Ibi bigaragaza uko umuziki wa Afurika ukomeje gufata indi ntera ku rwego mpuzamahanga, aho abahanzi b’abagore nka Tems na Tyla bakomeje kuyobora uru rugendo.

Uko Spotify yahinduye isura y’umuziki wa Afurika

Urubuga rwa Spotify rwashinzwe mu mwaka wa 2006 muri Suwede na Daniel Ek na Martin Lorentzon, rugamije guha abantu uburyo bwo kumva umuziki hifashishijwe internet aho kugura CD cyangwa gukurura indirimbo mu buryo butemewe.

Mu myaka yakurikiyeho, rwabaye imwe mu mbuga zikomeye ku isi mu gutambutsa umuziki hifashishijwe “streaming”.

Ku muziki wa Afurika, Spotify yahinduye byinshi. Mbere y’igihe cya ‘streaming’, abahanzi benshi bo kuri uyu mugabane bagiraga imbogamizi zo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, kuko byasabaga amasezerano n’ibigo bikomeye byo hanze cyangwa gukwirakwiza umuziki mu buryo bwa gakondo.

Spotify yazanye impinduka ituma umuhanzi w’i Kigali, Lagos cyangwa Johannesburg ashobora kumvwa i New York, London cyangwa Tokyo mu kanya gato.

Ibi byafashije cyane iterambere rya Afrobeats, Amapiano n’izindi njyana, bituma abahanzi ba Afurika binjira ku rutonde rw’abakunzwe ku isi.

Uretse kubafasha kumenyekana, Spotify inatanga imibare yerekana uko indirimbo zakiriwe, bigafasha abahanzi n’abashoramari gufata ibyemezo bishingiye ku isoko.

Muri rusange, Spotify yahinduye umuziki wa Afurika iwuvana ku rwego rwo mu karere, iwugeza ku rwego mpuzamahanga, inafasha abahanzi kubona amafaranga aturutse ku kumvwa kw’indirimbo zabo ku isi hose.


Tems yongeye kugaragaza imbaraga z’umuziki wa Nigeria ku rwego mpuzamahanga, aho yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa Afurika ufite abamwumva benshi buri kwezi kuri Spotify, agera kuri miliyoni 38.3


Tyla akomeje kwandika amateka mu muziki wa Afurika no ku isi, aho yigeze kugera ku bantu miliyoni 40 bamwumva buri kwezi kuri Spotify, aba umwe mu bahanzi bake bo kuri uyu mugabane bageze kuri uru rwego



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...