Tems yatangiye umuziki mu mwaka wa 2018, ariko kugeza ubu amaze gutambuka ku byamamare by’igihe kirekire nka Angelique Kidjo, Tiwa Savage na Yemi Alade, nk’uko imibare y’amasoko y’umuziki mpuzamahanga ibigaragaza.
Hashingiwe ku byegeranyo bitandukanye, uyu muhanzikazi watsindiye igihembo cya Grammy amaze kugurisha kopi zirenga miliyoni 25 z’indirimbo ze ku isi hose.
Indirimbo zamuhesheje ibihembo
Bimwe mu bihangano bye byamuhesheje ibihembo bikomeye birimo:
Essence (yakoranye na Wizkid): Platinum inshuro 5 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) – kopi miliyoni 5.
Wait For U (yakoranye na Future na Drake): Platinum inshuro 3 – kopi miliyoni 3.
Free Mind: Platinum inshuro 2 – kopi miliyoni 2.
Higher: Platinum 1 – kopi miliyoni 1.
Tems yanabonye ibihembo bya Platinum na Gold mu bihugu nk'Ubwongereza, Canada, Ubufaransa, Ubusuwisi, Australia, Ububiligi, Nouvelle-Zélande na Afurika y’Epfo, bigaragaza uburyo umuziki we uri kugera kure.
Uko ahagaze ku rwego rwa Afurika
Nubwo Tems yabaye umuhanzikazi wa mbere mu kugurisha umuziki muri Afurika, Cheb Khaled wo muri Algeria ni we ukiri ku mwanya wa mbere muri rusange, aho amaze kugurisha kopi miliyoni 81. Akurikirwa na Wizkid, na we ukomoka muri Nigeria, umaze kugurisha kopi miliyoni 75.
Uko biri kose, Tems akomeje kwandika amateka mashya, anagaragaza ko abahanzi b’Abanyafurika, cyane cyane abagore, bashoboye kandi bafite ubushobozi bwo guhangana ku rwego rw’isi.
Tems yabaye umuhanzikazi wa mbere muri Afurika wacuruje umuziki cyane