Tems ari mu batumiwe mu birori bikomeye byo gutangiza Obama Presidential Center

Imyidagaduro - 17/06/2026 9:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Tems ari mu batumiwe mu birori bikomeye byo gutangiza Obama Presidential Center

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Tems, ari mu batumiwe kuririmba mu birori byo gutangiza ku mugaragaro Grand Opening Ceremony ya Obama Presidential Center iherereye mu mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzikazi watsindiye igihembo cya Grammy azaririmbana n’abandi bahanzi bakomeye ku isi barimo Stevie Wonder, John Legend, Jennifer Hudson, The Roots, Bruce Springsteen, Christina Aguilera, Common, Marc Anthony, U2 (Bono na The Edge), Eddie Vedder ndetse na Marsai Martin.

Ibi birori bitegerejweho gukurura abantu benshi, bikagaragaza ihuriro ry’abahanzi b’ingeri zitandukanye ku rwego mpuzamahanga mu kwizihiza uyu mushinga ukomeye.

Ibirori byo gutangiza Obama Presidential Center byamaze gutangazwa ko bizaba hagati ya tariki 18 na 21 Kamena 2026.

Ku wa 18 Kamena 2026 hazaba umuhango wo kuyitaha ku mugaragaro uzwi nka dedication ceremony, aho hazagaragara ibitaramo n’ijambo ry’abantu batandukanye bafite amazina akomeye.

Ku wa 19 Kamena 2026, ari na wo munsi wa Juneteenth, hazafungurwa ku mugaragaro iyi campus, harimo inzu ndangamurage ndetse n’ishami rishya rya Library ya Chicago rizajya ryakira abaturage.

Hakurikiraho iminsi ibiri ya nyuma, ku wa 20 na 21 Kamena, aho ibikorwa bizakomeza birimo ibitaramo, imyidagaduro ndetse n’ibikorwa bigenewe umuryango mugari.

Tems ari mu batumiwe mu birori bikomeye byo gutangiza Obama Presidential Center


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...