Telefoni zikunjwa zigarutse zifite ikoranabuhanga rihambaye kurusha mbere

Ikoranabuhanga - 22/06/2026 10:16 AM
Share:
Telefoni zikunjwa zigarutse zifite ikoranabuhanga rihambaye kurusha mbere

Sosiyete Commodore yatangaje telefoni nshya ikunjwa yitwa Callback 8020, igamije gufasha abantu kugabanya igihe bamara ku mbuga nkoranyambaga no kuri internet. Nubwo ifite imiterere ya telefoni zo hambere, ifite ubushobozi bugezweho burimo WhatsApp, GPS, kamera ya megapixels 48 n’izindi serivisi z’ingenzi.

Mu gihe smartphones zikomeje kuganza isoko ry’itumanaho ku Isi, sosiyete Commodore izwi cyane mu mateka y’ikoranabuhanga yatangaje telefoni nshya ikunjwa yise Callback 8020, igamije guha abantu amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga batabaye imbata zaryo.

Iyi telefoni ifite isura isa n’iya telefoni zakunzwe cyane mu myaka yashize, ariko ikaba yarongerwamo ikoranabuhanga rigezweho rituma ishobora gukora byinshi kurusha guhamagara no kohereza ubutumwa gusa. 

Kimwe mu bintu byihariye kuri Callback 8020 ni uko ifite uburyo bwo kubuza burundu gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, TikTok, X (Twitter) na YouTube, ndetse ikaba itanemera gukoresha browser zo gusura internet ku buryo busanzwe.

Abayikoze bavuga ko bagamije gufasha abantu kugabanya igihe bamara bareba telefoni no kongera kwita ku buzima bwabo bwa buri munsi aho guhora bacunze amakuru cyangwa amashusho ku mbuga nkoranyambaga. 

Nubwo igamije kugabanya ibirangaza byo kuri internet, Callback 8020 ntabwo ari telefoni y’ibanze gusa. Ikoresha sisitemu ya Sailfish OS ishingiye kuri Linux kandi ishobora gukorana na porogaramu nyinshi za Android.

Izaba ifite WhatsApp, Google Maps, Spotify, GPS, Bluetooth, Wi-Fi, SIM ebyiri, ububiko bwagurwa hakoreshejwe microSD ndetse na kamera ya megapixels 48. Ifite kandi batiri ishobora gukurwamo no gusimbuzwa indi. 

Commodore yatangaje ko iyi telefoni izatangira kugurishwa mu mpera za 2026 ku giciro kiri hagati ya 500$ na 640$, bitewe n’ubwoko n’ibara umuntu azahitamo.

Hari abayishimiye bavuga ko ishobora kuba igisubizo ku bantu bahangayikishijwe n’ububata bwa telefoni n’imbuga nkoranyambaga, mu gihe abandi bavuga ko igiciro cyayo kiri hejuru cyane ugereranyije n’ibyo itanga. 

Igaruka rya telefoni zikunjwa mu buryo bugezweho rigaragaza ko hari abantu benshi batangiye gushaka uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu rugero.

Callback 8020 ishobora kuba imwe mu ntambwe nshya zigamije gufasha abakoresha telefoni kugabanya ibirangaza no kwita cyane ku buzima bwabo bwa buri munsi aho kumara amasaha menshi imbere ya ecran. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...