Uyu muhanzi, akaba n'umwanditsi w'indirimbo ndetse n'utunganya umuziki, yavuze ko icyo gihe cyari kimukomereye cyane kuko byabaye ari mu bihe yari ageze ku rwego rwo hejuru mu muziki.
Tekno yavuze ko byamusabye gusubiza amafaranga menshi yari yarahawe ku bw'ibitaramo bitabashije kuba. Yagize ati: "Nasubije amafaranga menshi. Ntekereza ko nasubije arenga miliyoni y'Amadolari ya Amerika."
Yasobanuye ko byamusabye guhagarika ibitaramo byinshi ndetse akanakoresha amafaranga ye bwite kugira ngo yubahirize amasezerano yari yaragiranye n'abamutumiye, nyuma yo kwishyura amafaranga menshi yakoreshejwe mu kubagwa.
Agaruka ku rugendo rwo gushaka aho yabagirwa, Tekno yavuze ko yabanje kuzenguruka ibihugu bitandukanye ashaka umuganga ushoboye, aza kumubona i New York nyuma yo kubona ko muri Nigeria atashoboraga kubona ubuvuzi bujyanye n'urwego yashakaga kuvurwaho.
Tekno si we wenyine wahuye n'ingaruka z'uburwayi bwagize ingaruka ku rugendo rwe rwa muzika, kuko hari n'ibindi byamamare byahuye n'ibibazo nk'ibi.
Mu 2011, umuririmbyikazi w'Umwongereza Adele yahagaritse ibitaramo bye byo muri Amerika y'Amajyaruguru kugira ngo abagwe hakoreshejwe uburyo bwa laser microsurgery nyuma yo kugira ikibazo cy'imitsi y'ijwi.
Umuhanzi John Mayer wegukanye igihembo cya Grammy na we yabazwe mu 2011 kugira ngo akurweho ikibyimba cyari ku mitsi y'ijwi, ibintu byatumye amara igihe kirekire adakora umuziki ndetse biza no guhindura uburyo yaririmbagamo.
Tekno yavuze ko kuba yarabashije gutsinda ibyo bibazo byamuhaye indi myumvire ku buzima, bituma arushaho guha agaciro amahirwe yo gukomeza gukora umuziki.

Tekno yahishuye uko uburwayi bwatumye ahomba arenga miliyoni y'Amadolari
