Iki
gitaramo kibera kuri Zaria Court, kirimo ibikorwa byo kwidagadura no kwerekana
impano zitandukanye, kiri mu bikorwa bikomeye biherekeza Iserukiramuco rya
Giants of Africa, ribera i Kigali.
Tekno,
uzwi ku mazina nka Golden Boy of Africa, Slim Daddy cyangwa Augustine Miles
Kelechi, yageze i Kigali avuye muri Nigeria, aho afite izina rikomeye mu muziki
wa Afrobeat, Pop n’injyana zidasanzwe azwiho.
Mu
bihe bitandukanye yataramiye mu Rwanda, ariko yari amaze igihe atahagera,
aherutse mu bitaramo muri Afurika y’Epfo no mu Bwongereza.
InyaRwanda yabonye amakuru yizewe yemeza ko uyu mugabo wo muri Nigeria, aririmba muri ibi birori byiswe "Threads of Africa Fashion Show" ahuriramo n’abandi barimo Alyn Sano.
Mu masaha ane ashize, yafashe ifoto
igaragaza inyubako zo muri Kigali, yemeza ko yamaze kugera mu Rwanda. Yaje mu
ibanga rikomeye!
Tekno
yavukiye muri Leta ya Bauchi ku itariki 17 Ukuboza 1992 (nubwo hari aho bivugwa
ko ari mu 1990), mu muryango w’abana batandatu (abahungu batanu n’umukobwa
umwe). Yakuze atembera mu duce dutandukanye twa Nigeria nka Nassarawa, Kaduna
na Abuja bitewe n’akazi ka se wari umusirikare.
Afite
inkomoko mu bwoko bw’Abigbo, ariko kubera urugendo rwe rw’ubuto n’uburyo
yakuriye mu bice bitandukanye, ashobora kuvuga indimi nyinshi za Nigeria. Ku
myaka umunani gusa, yari amaze koherezwa mu ishuri ryigisha umuziki, aho
yamenyeye gucuranga gitari na piano.
Yatangiye
umuziki nk’umuhanga mu kuririmba, gucuranga no kubyina. Yamenyekanye bwa mbere
ubwo yasinyaga muri K-Money Entertainment, aho yasohoye indirimbo ye ya mbere
Holiday, yakunzwe cyane.
Mu
2013, yahise asinya amasezerano akomeye muri Made Men Music Group ya Ubi
Franklyn, ubwo yari amaze kugaragaza impano ye ku rubyiniro i Abuja, agafatwa
na Julius Agwu, Iyanya n’abandi.
Indirimbo zamugize
ikirangirire
Tekno
yatangiye kwamamara ku rwego mpuzamahanga mu 2015 ubwo yasohoraga Duro, yaje no
guhabwa igihembo cya Best Pop Extra Video mu Nigeria Music Video Awards.
Yakurikiwe n’indirimbo Wash, Pana, GO, Jogodo, Agege (afatanije na Zlatan)
n’izindi.
Mu
2016, yasohoye Album ye ya mbere Basstards, ikurikirwa n’izindi ndirimbo
zakunzwe cyane ku mugabane wa Afurika no mu mahanga.
Tekno
kandi ni umwanditsi w’indirimbo zikomeye zirimo If ya Davido, Won’t Be Late ya
Swae Lee na Drake, Boss ya Ice Prince, n’izindi zakorewe abahanzi nka Flavour,
Victoria Kimani na Brackets.
Aje mu birori
bihuriza hamwe umuco, imideli n’umuziki
Tekno
aje mu Rwanda mu gihe Giants of Africa Festival irimbanyije. Ni ubwa mbere
aririmba mu gitaramo cy’imideli mu Rwanda, ariko benshi bemeza ko ari amahirwe
akomeye ku rubyiruko rw’Abanyarwanda gukorana n’icyamamare cyubatse izina ku
isi yose.
Iki
gitaramo kije cyunganira ibindi bikorwa bizabera muri BK Arena n’ahandi
hatandukanye, birimo imikino, ibiganiro nyunguranabitekerezo, amahugurwa n’indi
mihango yo gutanga umusanzu w’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere rya Afurika.
Ubuzima bwe bwite
Tekno
afite umwana umwe n’umukunzi we Lola Rae, umunyamuziki w’umwongerezakazi
w’inkomoko yo muri Ghana. Uyu muhanzi kandi ni mukuru wa Spotless, umuririmbyi
uri mu nzu ya Starboy ya Wizkid.
Kugeza
ubu, umutungo wa Tekno ubarwa kuri miliyoni ebyiri z’amadorali ya Amerika,
akaba ari umwe mu bahanzi b’abanyafrika bagaragaje ubuhanga budasanzwe haba mu
kuririmba no gutunganya umuziki.
Tekno
yagaragaje ko yasesekaye i Kigali, aho aje kwerekana ubuhanga bwe mu gitaramo
gikomeye cya Giants of Africa
Tekno
amaze iminsi mu bitaramo mpuzamahanga bigamije kumenyekanisha Album ze
Mu
bihe bitandukaye, uyu mugabo yataramiye i Kigali atanga ibyishimo bisendereye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘POWER BANK’ YA TEKNO