Tekno yabivuze mu
kiganiro yagiranye na Hot 97 FM i New York, aho yasobanuye ko Afrobeats ifite
inkomoko ku bahanzi benshi bo mu bice bitandukanye bya Nigeria.
Yakomeje avuga ko abantu
bo muri Lagos ndetse n’Abayoruba bashobora kubona Fela nk’uwatangije iyi
njyana, ariko we nk’umuntu ukomoka mu Burasirazuba bwa Nigeria, asanga hari
abandi bahanzi bakomeye bagize uruhare mu ishingwa ry’umuziki wa Afrobeats.
Yatanze urugero rwa Oliver
De Coque, umuhanzi wamamaye cyane mu njyana ya Highlife, avuga ko na yo ifite
uruhare mu muziki waje kuvamo Afrobeats.
Ati: “Nkomoka mu Burasirazuba, kandi twari dufite ibihangange nka Oliver De Coque. Yakoraga umuziki wa Highlife nyawo. Highlife na yo ni Afrobeats.”

Tekno yavuze ko Fela ari
we wahabwaga cyane izina ry’uwatangije Afrobeats kubera ko yari afite amahirwe
yo gutembera hirya no hino ku Isi, akajyana n’itsinda rye gukora ibitaramo mu
bihugu bitandukanye.
Ati: “Fela ni we uhabwa
icyubahiro cyose kuko yatemberaga kandi agakora ibitaramo hamwe n’itsinda rye
hirya no hino ku Isi. Kuri bamwe ni we watangije Afrobeats, ariko kuri njye
hari benshi babigizemo uruhare, harimo ibihangange bitavugwa cyane.”
Nubwo Tekno yavuze ko
Fela atari we wenyine watangije Afrobeats, yemeye ko uyu muhanzi yamugizeho
uruhare rukomeye mu muziki we. Yavuze ko Fela ari umwe mu bahanzi bamubereye
isoko y’umwimerere, ndetse ko yamuhereyeho inspiration ubwo yakoraga indirimbo ye
yise “Rara.”
Gusa Tekno yavuze ko ku
giti cye, Oliver De Coque n’abandi bahanzi bo mu Burasirazuba bwa Nigeria ari
bo bamufashije cyane zikomeye kurushaho.
