Ikipe ya Sabah FK yo muri Azerbaijan yabigezeho ku
munsi ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026 nyuma yo gutsinda Hapoel Be’er
Sheva yo muri Israel ibitego 5-2 ubundi ihita iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-4.
Iyi kipe yahise igera mu cyiciro cya League cya UEFA
Champions League bwa mbere ubundi Joy-Lance Mickels ahita yandika amateka yo
kuba Umunyarwanda wa mbere ugiye kugikina.
Uyu mukinnyi nyuma y’umukino yavuze ko atabyiyumvisha
ko bakoze aya mateka.
"Tekereza
gukina na Real Madrid cyangwa Barcelona, tukaba twakirira imwe muri izo kipe
hano muri Azerbaijan cyangwa tukajya gukinira iwabo. Biragoye kubona amagambo
yo kubisobanura.”
Yavuze ko umukino wari ukomeye cyane ariko ko Sabah
itigeze yemera gutsindwa. Ati:”Wari umukino ukomeye cyane, ariko ntekereza ko
twari dukwiye gutsinda. Ntabwo twigeze dutera umugongo. Byari bimeze nk’umukino
twakinnye na Aachen mu cyiciro cya kabiri. Nubwo twatsinzwe igitego, twakomeje
kwizera.”
Yakomeje agira ati: “Twari tuzi ko turi gutsindwa,
ariko twakomeje kurwana kugeza ku munota wa nyuma. Amaherezo twerekanye ko
n’umukino waba ugeze ku munota wa nyuma, tutazigera ducika intege.”
Ku bijyanye n’uko yiteguye uru rugendo rushya,
Joy-Lance Mickels yavuze ko buri mukino
uzaba ari umwanya udasanzwe.


Umunyarwanda wa mbere ugiye gukina UEFA Champions League yasazwe n'amarangamutima