The Beverley Sisters yari igizwe n'abavandimwe batatu ari bo Joy Beverley, Teddie Beverley na Babette (Babs) Beverley. Iri tsinda ryamamaye cyane mu myaka ya 1950 na 1960, by’umwihariko kubera indirimbo zakunzwe n’abatari bake, zirimo "I Saw Mommy Kissing Santa Claus" na "Little Drummer Boy", zikunze kumvikana cyane mu bihe bya Noheli.
Aba bavandimwe bamenyekanye kubera kuririmbana mu buryo buhuje, kwambara imyambaro isa ndetse n’imisatsi y’umuhondo yabaye ikimenyetso cyabo. Imikorere yabo yihariye yatumye bakundwa n’imiryango myinshi n’abana, baba umwe mu matsinda y’abaririmbyi yari afite abafana benshi muri icyo gihe.
Mu bihe by’ubwamamare bwabo, The Beverley Sisters yabaye itsinda ry’abaririmbyi ryinjizaga amafaranga menshi kurusha ayandi ku mugabane w’u Burayi.
Urugendo rwabo mu muziki rwatangiye mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi, ubwo boherezwaga mu gace ka Northampton kugira ngo barindwe ingaruka z’intambara. Ni ho batangiye kuririmbana, mbere yo guhindura izina ryabo bava kuri The Chinery Sisters bakitwa The Beverley Sisters mu mwaka wa 1944.
Nyuma yaho, impano yabo yakomeje kumenyekana ku buryo banashimwe n’umuhanzi w’Umunyamerika Glenn Miller, wari icyamamare muri icyo gihe. Bivugwa ko yifuzaga kubafasha gutunganya umuziki wabo, ariko Joy Beverley amusobanurira ko bo ubwabo ari bo bitunganyiriza indirimbo zabo.
Mu minsi yakurikiyeho, BBC yabahaye amasezerano yo kujya batambutsa ibiganiro by’umuziki buri cyumweru, ibintu byatumye izina ryabo rirushaho kwamamara mu Bwongereza no hanze yabwo.
Urupfu rwa Teddie Beverley rusize hasojwe amateka y’itsinda ryagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki n’imyidagaduro mu kinyejana cya 20. Nk’uwari usigaye ari uwa nyuma mu bagize The Beverley Sisters, yibukirwa ku ruhare rwe mu kubaka umurage ukomeye w’umuziki wakunzwe n’ibisekuru byinshi.


Teddie Beverley wari usigaye mu bari bagize The Beverley Sisters yitabye Imana ku myaka 99
