CNN yatangaje amakuru y’urupfu rwe ivuga ko yabikuye mu itangazo rya Turner Enterprises, ariko ntihigeze hatangazwa icyamuhitanye. CNN yanditse kandi ko Ted Turner yitabye Imana mu mahoro ku wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2026, ari kumwe n’umuryango we. Yari afite imyaka 87.
Ted Turner wari uzwi ku izina rya “The Mouth of the South” kubera uburyo bwe bwo kuvuga atarya indimi [yavugaga ukuri kwambaye ubusa], mu 2018, ni bwo yatangaje ko arwaye indwara yitwa Lewy body dementia, ifata ubwonko igenda igabanya ubushobozi bwo gutekereza no kwibuka.
Yari umushoramari wubatse izina rikomeye binyuze mu mishinga itandukanye, aho yatangiye yigarurira ubucuruzi bw'umuryango we bw’ibyapa byo kwamamaza. Nyuma yinjiye mu itangazamakuru mu myaka ya 1970 ubwo yaguraga televiziyo, bikaza kumufasha mu mpinduramatwara mu itangazamakuru ry'Isi.
Yashinze umuyoboro wa CNN mu 1980, uba umuyoboro wa mbere ku isi watangaga amakuru amasaha 24/24, bikaba byaramuhinduriye amateka y’itangazamakuru ku rwego mpuzamahanga.
Mu 1991, Turner yahawe igihembo cya “Man of the Year” na Time Magazine kubera uruhare rwe mu guhindura itangazamakuru ku rwego rw’isi. Yaje kugurisha sosiyete ye muri Time Warner mu 1996, ariko CNN yakomeje kuyita “ikintu gikomeye yagezeho mu buzima bwe.”
Mark Thompson, Umuyobozi Mukuru wa CNN Worldwide, yavuze ko Turner yari umuyobozi w’ingenzi kandi udasanzwe, wavaga ku bitekerezo bye akabishyira mu bikorwa atitaye ku bwoba. Yagize ati: “Ted Turner ni we shingiro rya CNN, kandi tuzahora tumwibuka nk’uwaduhaye umurage ukomeye.”
Turner yaje kuba umwe mu bantu bakomeye mu itangazamakuru n’imyidagaduro muri Amerika, aho yari afite ibitangazamakuru bitandukanye byibanda ku makuru, siporo, filime n’ibiganiro bisubiwemo.
Nyuma yaje no kugura studio ya MGM/UA, mbere yo kuyihuza n’indi mishinga mu 1996 ubwo yahuzaga Turner Broadcasting System na Time Warner. Nubwo yari umwe mu banyamigabane bakomeye muri icyo kigo gishya, nyuma yaje gutakaza ubuyobozi bwuzuye ku miyoboro ye.
Ted Turner anazwi kandi kubera ibikorwa bye bikomeye mu ishoramari rya siporo, ibikorwa by’ubugiraneza, ndetse no kuba yarashakanye n’umukinnyi wa filime Jane Fonda. Yari n’umuntu ukunda siporo y’ubwato no gutera inkunga ibikorwa byita ku bidukikije.
Yashinze United Nations Foundation, anatanga inkunga mu kurwanya intwaro za kirimbuzi ku isi. Yanagize uruhare mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, aho yafatanyije no kongera inyamaswa za bison mu burengerazuba bwa Amerika, anashyiraho igikorwa cya Captain Planet kigamije kwigisha abana kurengera ibidukikije.
Guverineri wa Leta ya Georgia, Brian Kemp, yavuze ko Turner yari umuntu w’intwari mu bucuruzi n’ubugiraneza, nubwo hari abashoboraga kutemeranya na we, bose bamwubahiraga uruhare rwe rukomeye.
Ted Turner yavukiye i Cincinnati, muri Ohio, mu 1938. Yize mu mashuri ya gisirikare muri Tennessee, nyuma yiga muri Brown University ariko ntiyarangiza amasomo ye.
Nyuma y’urupfu rwa se wiyahuye kubera gukurira mu muryangon wari ufite ibibazo by'ubukene , Turner ni we wafashe ubucuruzi bw’umuryango bwari buri mu bibazo, arabwubaka kugeza buhindutse 'Empire' nini.
CNN, yashinze, yaje kuba isoko rikomeye ry’amakuru ku isi, cyane cyane mu makuru y'intambara y’Ikigobe hagati ya 1990 na 1991, ubwo yari imwe mu miyoboro ya mbere yatangaga amakuru y’ako kanya ku isi yose. CNN yaje no kugira imiyoboro mpuzamahanga, ibindi bitangazamakuru nka CNN2 (HLN), CNN International, TNT na Cartoon Network.
Ted Turner asize umurage ukomeye mu itangazamakuru mpuzamahanga. Nubwo yahuye n’ibibazo bitandukanye mu buzima, azahora yibukwa nk’umwe mu bantu bahinduye itangazamakuru ku isi, ndetse nk’umunyemari n’umugiraneza wagize uruhare rukomeye mu mishinga mpuzamahanga n’ibikorwa byo kurengera isi.

Urupfu rwa Ted Turner rwashavuje benshi kubera umurage ukomeye asize mu itangazamakuru ry'Isi yose



