Mu
gihe hasigaye iminsi micye ngo Igikombe cya Afurika (AFCON 2025) gitangire,
uruganda rukora telefoni rwa TECNO Mobile, nk’umufatanyabikorwa wa CAF ku rwego
mpuzamahanga, rwerekanye urutonde rw’ibikoresho bishya bishingiye ku bwenge
bw’ubukorano (AI) bigamije guhindura isura y’uburyo umupira w’amaguru urebwa
n’abafana ku mugabane wa Afurika wose.
Ni
ikoranabuhanga rishya rishingiye kuri Ella AI, rigamije gutuma telefone ifasha
umufana aho kuba gusa igikoresho gifata amashusho, ahubwo igahinduka
n’umusesenguzi w’umukino, umunyamakuru wihariye, n’ububiko bw’ibihe
by’akataraboneka.
Muri
uko kuryoshya umukino w’umupira w’amaguru wihebewe n’abatari bacye, Tecno Mobile
yashyize ahagaragara AI 4z arizo;
1.
Ella
Match Decoder

Ella
Match Decoder ni AI yihariye ya TECNO ishobora gusoma no gusesengura imikinire
iri kuba mu kibuga mu gihe nyacyo. Iyi sisitemu ikurikirana uko abakinnyi bahagarara
mu kibuga, uburyo amakipe yubaka imikinire yabo, amakosa, uko ubwugarizi buhagaze
n’aho imbaraga z’umukino zerekeza.
Iyo
habaye igikorwa gikomeye nko gutakaza umupira, gutsinda igitego, cyangwa
impinduka mu kibuga, Ella Match Decoder ihita itanga ibisobanuro byorohereza
umufana gusobanukirwa icyabaye n’ingaruka zabyo.
2.
Ella
Snap & Know
Ella
Snap & Know ni ikoranabuhanga rya AI ryo muri telefoni za TECNO rifasha
umufana kumenya amakuru yihuse afatiye ku mashusho afashwe mu gihe cy’umukino.
Iyo
umufana afashe ifoto cyangwa videwo y’igikorwa runaka nko gutera umupira,
gukiza ikipe, kwiruka k’umukinnyi cyangwa uburyo bw’imikinire, iyi sisitemu
ihita isoma ibyo ibonye maze igatanga ibisobanuro birambuye ku byabaye, ku
bakinnyi babigizemo uruhare ndetse n’uburyo igikorwa cyagize ingaruka ku
mukino.
Ni
uburyo bw’ubugenge buhuza amashusho n’isesengura, bigatuma n’ufite ubumenyi
buke ku mupira abasha kumva neza igikorwa cyose atiriwe ategereza ibisobanuro
byo kuri televiziyo.
3.
Ella
Match Highlight

Abafana
benshi bajyaga gutegereza amashusho ya televiziyo cyangwa akwirakwizwa ku mbuga
nkoranyambaga kugira ngo bongere barebe igitego, ikosa cyangwa uburyo
bw’imikinire. TECNO ivuga ko ibyo byahindutse.
Iyi
AI ikusanyiriza hamwe ibihe by’ingenzi, ibitego, uburyo bw’umukino, amakosa,
n’igihe cyose cy’intsinzi cyanditse amateka mu mukino.
4.
Ella
Star Cam

Ella
Star Cam ni ikoranabuhanga rya TECNO rigamije gufata amashusho aturuka mu
mpande z’abafana aho gukurikira umukino uri gukinirwa mu kibuga gusa. Iri
koranabuhanga rigenzura imigendere y’abafana, amasengesho yabo, imbyino, amajwi
y’urusaku rw’agahinda n’ibyishimo, n’ukuntu bakira buri gihe cy’umukino.
Ella Star Cam
ifata amashusho yerekana amarangamutima y’abafana ahari, ibyishimo byinshi cyangwa
ubwoba bw’iminota ya nyuma, bigatuma ureba uwo mukino yumva ko yinjiye mu mwuka
w’umukino aho kuwurebana kure.
Igikombe
cya Afurika kizaba kuva ku wa 21 Ukuboza 2025 kirangire ku wa 18 Mutarama 2026.
Umukino wa mbere wo gufungura igikombe cya Afurika, uzabera kuri Sitade ya Complexe
Sportif Prince Moulay Abdellah mu mujyi wa Rabat aho Morocco izaba yesurana na
Comoros.
