Tecno yashyize hanze AI 4 zizafasha umuntu kureba igikombe cya Afurika nk'uri muri Morocco

Kwamamaza - 09/12/2025 12:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Tecno yashyize hanze AI 4 zizafasha umuntu kureba igikombe cya Afurika nk'uri muri Morocco

Uruganda rwa tecno rwashyize hanze AI 4 zigiye gufasha abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika gukurikirana igikombe cya Afurika bameze nk’abari kuri Sitade kandi bibereye mu mazu yabo.

Mu gihe hasigaye iminsi micye ngo Igikombe cya Afurika (AFCON 2025) gitangire, uruganda rukora telefoni rwa TECNO Mobile, nk’umufatanyabikorwa wa CAF ku rwego mpuzamahanga, rwerekanye urutonde rw’ibikoresho bishya bishingiye ku bwenge bw’ubukorano (AI) bigamije guhindura isura y’uburyo umupira w’amaguru urebwa n’abafana ku mugabane wa Afurika wose.

Ni ikoranabuhanga rishya rishingiye kuri Ella AI, rigamije gutuma telefone ifasha umufana aho kuba gusa igikoresho gifata amashusho, ahubwo igahinduka n’umusesenguzi w’umukino, umunyamakuru wihariye, n’ububiko bw’ibihe by’akataraboneka.

Muri uko kuryoshya umukino w’umupira w’amaguru wihebewe n’abatari bacye, Tecno Mobile yashyize ahagaragara AI 4z arizo;

1.     Ella Match Decoder

Ella Match Decoder ni AI yihariye ya TECNO ishobora gusoma no gusesengura imikinire iri kuba mu kibuga mu gihe nyacyo. Iyi sisitemu ikurikirana uko abakinnyi bahagarara mu kibuga, uburyo amakipe yubaka imikinire yabo, amakosa, uko ubwugarizi buhagaze n’aho imbaraga z’umukino zerekeza.

Iyo habaye igikorwa gikomeye nko gutakaza umupira, gutsinda igitego, cyangwa impinduka mu kibuga, Ella Match Decoder ihita itanga ibisobanuro byorohereza umufana gusobanukirwa icyabaye n’ingaruka zabyo.

2.     Ella Snap & Know

Ella Snap & Know ni ikoranabuhanga rya AI ryo muri telefoni za TECNO rifasha umufana kumenya amakuru yihuse afatiye ku mashusho afashwe mu gihe cy’umukino.

Iyo umufana afashe ifoto cyangwa videwo y’igikorwa runaka nko gutera umupira, gukiza ikipe, kwiruka k’umukinnyi cyangwa uburyo bw’imikinire, iyi sisitemu ihita isoma ibyo ibonye maze igatanga ibisobanuro birambuye ku byabaye, ku bakinnyi babigizemo uruhare ndetse n’uburyo igikorwa cyagize ingaruka ku mukino.

Ni uburyo bw’ubugenge buhuza amashusho n’isesengura, bigatuma n’ufite ubumenyi buke ku mupira abasha kumva neza igikorwa cyose atiriwe ategereza ibisobanuro byo kuri televiziyo.

3.     Ella Match Highlight

Abafana benshi bajyaga gutegereza amashusho ya televiziyo cyangwa akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bongere barebe igitego, ikosa cyangwa uburyo bw’imikinire. TECNO ivuga ko ibyo byahindutse.

Iyi AI ikusanyiriza hamwe ibihe by’ingenzi, ibitego, uburyo bw’umukino, amakosa, n’igihe cyose cy’intsinzi cyanditse amateka mu mukino.

4.     Ella Star Cam

Ella Star Cam ni ikoranabuhanga rya TECNO rigamije gufata amashusho aturuka mu mpande z’abafana aho gukurikira umukino uri gukinirwa mu kibuga gusa. Iri koranabuhanga rigenzura imigendere y’abafana, amasengesho yabo, imbyino, amajwi y’urusaku rw’agahinda n’ibyishimo, n’ukuntu bakira buri gihe cy’umukino.

Ella Star Cam ifata amashusho yerekana amarangamutima y’abafana ahari, ibyishimo byinshi cyangwa ubwoba bw’iminota ya nyuma, bigatuma ureba uwo mukino yumva ko yinjiye mu mwuka w’umukino aho kuwurebana kure.

Igikombe cya Afurika kizaba kuva ku wa 21 Ukuboza 2025 kirangire ku wa 18 Mutarama 2026. Umukino wa mbere wo gufungura igikombe cya Afurika, uzabera kuri Sitade ya Complexe Sportif Prince Moulay Abdellah mu mujyi wa Rabat aho Morocco izaba yesurana na Comoros.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...