
Ibi byatangarijwe i Hong Kong ku wa 24 Kamena 2026, aho TECNO yerekanye ko iri koranabuhanga rikiri mu cyiciro cya Beta, rigamije guhindura imikoreshereze ya telefone, rikava ku kuba igikoresho gisubiza gusa ibyo ubajije, rikagera ku rwego rwo gukora ibintu no gutekereza ku byo ukeneye mbere y'uko ubisaba.

EllaClaw ifite ubushobozi bwo gukora imirimo inyuranye irimo gucunga imikoreshereze ya telefone, nko kugabanya ikoreshwa rya data, kongera igihe batiri imara, no gusukura ububiko bwa telefone kugira ngo irusheho gukora neza. Ibi bikorwa binyuze mu ikoranabuhanga rituma ikora nk'umufasha wihariye wa telefone (device caretaker).

Umuyobozi Mukuru wa TECNO, Jack Guo, yavuze ko intego yabo ari ugukora AI ifasha abantu mu buzima bwa buri munsi, ikagabanya imbogamizi kandi igatuma ikoreshwa rya telefone rirushaho koroha, ariko hakabaho no kurinda uburenganzira bw'umukoresha kugira ngo abe ari we ugenga ibyo AI ikora.
Yagize ati: "Binyuze muri TECNO EllaClaw, turimo gushakisha uburyo ubwenge buhangano (AI) bukora nk'umufasha wigenga (agentic AI) bwakoreshwa mu buryo bufatika kandi bugirira akamaro ubuzima bwa buri munsi bw'abakoresha telefoni zigendanwa."
Yakomeje agira ati: "Intego yacu ni ugukora AI yoroshya imirimo ya buri munsi, ikagabanya imbogamizi abantu bahura na zo kandi igatuma ikoranabuhanga rigezweho rigera kuri benshi. Muri ibyo byose, dukomeza gushyira imbere gukorera mu mucyo no guha umukoresha uburenganzira busesuye bwo kugenzura ibyo AI ikora."

Ikindi gishya EllaClaw izanye ni uko ishobora guhuza porogaramu zitandukanye (apps) igakora imirimo myinshi icyarimwe, nko gutumiza imodoka, kugura ibintu kuri internet cyangwa gutegura ingendo, byose bikozwe mu buryo bworoshye hakoreshejwe amagambo make.
Byongeye kandi, iri koranabuhanga rifite ubushobozi bwo kwiga imyitwarire y'uyikoresha, rikamufasha mu buzima bwa buri munsi nko kumuha amakuru y'ingenzi mu gitondo, kumwibutsa gahunda afite cyangwa kumufasha gukomeza kugirana itumanaho n'abo akunda.
TECNO ivuga ko iri koranabuhanga rikiri mu igeragezwa (Beta), ariko rifite intego yo kugeza AI igezweho ku bantu benshi, cyane cyane abo mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, aho ikoranabuhanga nk'iri rigifite icyuho kinini.
