Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026 ni bwo hamuritswe uruhererekane rwa telefone nshya ziri mu bwoko bwa Tecno Camon 50 mu birori
byabereye kuri Mövenpick Hotel i Kigali, byitabiriwe n’abayobozi ba Tecno,
abafatanyabikorwa bayo, ibyamamare n’abakunzi
b’ikoranabuhanga.
Muri
uwo muhango, hatangajwe ko telefone za Tecno Camon 50 Series zije ari mu murongo w’uru ruganda wo
gukora telefone zifite ubushobozi buhambaye mu gufata amafoto, gukora amashusho
no koroshya ubuzima bwa buri munsi bw’abazikoresha.
Mu
rwego rwo korohereza Abanyarwanda kuyitunga, MTN Rwanda yahise itangaza ko iyi
telefone ishyizwe muri gahunda ya "Tunga Taci", aho umuntu ashobora kuyigura
akajya ayishyura buhoro buhoro aho kuyishyura icyarimwe.
Si
ibyo gusa kuko umuntu uzagura Tecno Camon 50 azahabwa 50GB za internet za MTN,
zizamufasha kuyikoresha mu buryo bworoshye cyane cyane mu bijyanye no gusangiza
abandi amafoto, amashusho ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga.
The
Ben wagizwe Brand ambassador w’iyi telefone, yavuze ko Tecno isanzwe ari
umuryango we none kuba yashyize hanze telefone nshya, yifuza ko buri munyarwanda
yayimenya akanayitunga kuko ifite udushya twinshi.
Umuyobozi
ushinzwe iyamamazabikorwa muri Tecno, Eddy Mucyo yasobanuye ko umuntu uzagura iyi
telefone ikagira ikibazo icyo ari cyo cyose mu mezi atatu ya mbere azajya
akorerwa telefone ye nta kiguzi ndetse na warranty y’amezi 13.
Dore
udushya Tecno Camon 50 Series yazanye:
Ecran
nini ya 6.78 inches AMOLED ifite ubuziranenge bwa 1.5K ndetse n’umuvuduko wa
144Hz, bituma amashusho agaragara neza kandi agenda neza.
Camera
y’inyuma ya megapixels 50 ifasha gufata amafoto asa neza cyane, ndetse ikagira
8MP ultra-wide ifata amafoto yagutse.
Camera
y’imbere ifite 32MP ikwiriye cyane abakunda kwifotora (selfie).
Processor
ya MediaTek Helio G200 Ultimate, ituma telefone ikora vuba kandi igakoreshwa
neza mu mikino cyangwa porogaramu zisaba imbaraga.
Ububiko
bwa 256GB hamwe na RAM igera kuri 16GB cyangwa 24GB bitewe na verisiyo, bituma
ibika amakuru menshi kandi ikora neza mu bikorwa byinshi icyarimwe.
Batiri
nini ya 6150mAh ishobora kumara igihe kinini ikoreshwa kandi igashyigikirwa na
45W fast charging.
Iyi
telefone kandi ifite Dual speakers zifite Dolby Atmos, NFC, GPS ndetse na
Wi-Fi, ibintu bituma ikoreshwa mu buryo bwagutse haba mu itumanaho,
imyidagaduro ndetse no mu kazi ka buri munsi.















