Ku munsi w'ejo ni bwo konti yo ku rubuga rwa X yitwa Samsonthegoat25 yashyize hanze inkuru ivuga ko uyu mukinnyi yafashe umukunzi we, Suzette Carter, amuca inyuma.
Iyo nkuru yavugaga ko nubwo Tchouaméni yamuhaga amafaranga agera ku £25,000 buri cyumweru ndetse akaba yaranamuguriye inzu muri Fuenlabrada muri Espagne, ngo yasanze aryamanye n’undi mugabo.
Iyo konti yanavugaga ko kubera icyo kibazo cy’ubuzima bwe bwite, umutoza wa Real Madrid, Álvaro Arbeloa, yari yamuvanye ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga gukina umukino wa shampiyona iyi kipe ifitanye na Elche CF.
Aya makuru yahise akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bahise batangira kuyahererekanya.
Aurélien Tchouaméni ntiyatinze kugira icyo abivugaho. Abinyujije kuri Instagram, yavuze ko konti yari yashyize ayo makuru hanze yamwiyitiriye. Yagize ati: “Iyo si konti yanjye! Muyitondere.”
Yanashyizeho emoji igaragaza ko ayo makuru ari ibihuha. Nyuma y’uko Tchouaméni ayahakanye, uwari washyize ayo makuru kuri X yahise ayasiba.
N’umukunzi wa Tchouameni, Suzette Carter na we ntiyacecetse kuri ayo makuru. Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko abantu bakwiye kujya babanza kugenzura amakuru mbere yo kuyakwirakwiza.
Tchouaméni n’uyu mukobwa batangiye kuvugwa cyane mu nkuru z'urukundo mu mwaka wa 2025, ubwo bagaragaraga bwa mbere bari kumwe mu mukino wa kamarampaka wa NBA wahuzaga Indiana Pacers na New York Knicks.
Kuva icyo gihe, Carter yagiye agaragara kenshi mu myanya y’icyubahiro kuri stade ya Santiago Bernabéu Stadium yagiye gushyigikira uyu mukinnyi wa Real Madrid.

Tchouaméni yahakanye amakuru yavugaga ko yafashe umukunzi we amuca inyuma


Hashize umwaka aba bombi bavugwa mu nkuru z'urukundo
