Taylor Swift yashinganishije isura n’ijwi bye

Imyidagaduro - 30/04/2026 3:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Taylor Swift yashinganishije isura n’ijwi bye

Umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Taylor Swift, yafashe icyemezo gikomeye cyo kwirinda ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ashyira uburenganzira bwihariye (trademark) ku ijwi rye ndetse n’isura ye ikoreshwa ku rubyiniro.

Ibi Swift yabikoze ku wa 24 Mata 2026, aho binyuze mu kigo cye TAS Rights Management yashyikirije ubusabe butatu Urwego rushinzwe ibirango muri Amerika, United States Patent and Trademark Office.

Muri ubwo busabe, harimo uburenganzira ku majwi abiri azwi cyane, arimo amagambo agira ati: “Hey, it’s Taylor Swift” ndetse na “Hey, it’s Taylor.” Aya majwi asanzwe akoreshwa mu kwamamaza ibikorwa bye birimo album nshya yise “The Life of a Showgirl”.

Hari kandi n’ifoto imwe yashyiriweho uburenganzira, igaragaza Swift ari ku rubyiniro afite gitari y’umutuku, yambaye imyenda irabagirana, ari mu mucyo w’amabara atandukanye, isura ishobora kwifashishwa mu buryo bwa AI igahindurwa cyangwa igakoreshwa nabi.

Icyatumye Swift afata iki cyemezo ni ukwiyongera kw’ikoranabuhanga rishobora kwigana neza ijwi n’isura by’abahanzi (deepfake), rikabikoresha mu buryo butemewe.

Mu bihe byashize, ijwi n’isura bye byagiye bikoreshwa mu kwamamaza ibicuruzwa atigeze yemera, mu by’imikino ya politiki ndetse no mu mashusho y’urukozasoni yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Nko mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Amerika ya 2024, higeze gukwirakwira amashusho yakozwe na AI agaragaza Swift ashyigikiye Donald Trump, ibintu byagaragaye ko ari ibinyoma.

Impuguke mu by’amategeko y’umutungo bwite mu by’ubwenge, zivuga ko iki gikorwa cya Swift gishobora gufungura inzira nshya mu kurinda abahanzi mu gihe cya AI.

Zigaragaza ko nubwo hari amategeko asanzwe arengera isura n’izina ry’umuntu (Right of Publicity), gushinganisha ijwi n’isura bye bishobora kongeramo uburinzi bukomeye kuko bishobora gukurikiranwa ku rwego rw’igihugu hose.

By’umwihariko, gushyiraho uburenganzira ku ijwi (sound mark) ni ikintu gishya kitarageragezwa cyane mu nkiko, ariko gishobora kuba igisubizo ku kibazo cya AI ishobora gukora amajwi mashya asa neza n’ay’umuhanzi itifashishije indirimbo ze zisanzwe.

Swift si we wenyine uri gufata izi ngamba. Umukinnyi wa filime Matthew McConaughey na we yamaze gusaba uburenganzira ku ijwi n’imvugo ye izwi cyane “Alright, alright, alright!” yakoresheje muri filime Dazed and Confused.

Uyu mukinnyi yavuze ko intego ari ukugira ngo igihe cyose ijwi cyangwa isura bye byakoreshejwe, bibe byemewe na we kandi abifite uburenganzira busesuye.

Nubwo ibi Swift n’abandi batangiye gukora bifatwa nk’intambwe ikomeye, haracyari urujijo ku buryo amategeko ya ‘trademark’ azakoreshwa mu guhangana n’ibikorwa bya AI.

Gusa, abasesenguzi bemeza ko ari intangiriro y’igihe gishya aho abahanzi bagomba gushaka uburyo bushya bwo kurinda ibyo baremye n’umwirondoro wabo mu isi igenda irushaho kugengwa n’ikoranabuhanga.

Taylor Swift yafashe ingamba zikomeye ashinganisha ijwi n’isura bye, mu gihe AI ikomeje gukoreshwa mu kwigana ibihangano by’abahanzi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...