Taylor Swift ni we wasoje
abastar baseruka kuri tapi itukura ya VMAs 2026 ku Cyumweru. Yari yambaye
ikanzu ya Tamara Ralph Couture irabagirana, ariko imitako yari yambaye ni yo
yakomeje kwitabwaho cyane.
Uretse impeta yambitswe
ubwo yasabwaga gushyingiranwa na Travis Kelce ndetse n’indi y’isezerano ry’ubukwe bwabo,
Swift yari yambaye indi mpeta nshya yakozwe ku buryo bwihariye na Forever
Diamonds NY, yahawe izina rya “The Royale.”
Umuyobozi w’ikirango cya Forever Diamonds NY, Yakov Mazler, yabwiye Page Six Style ko ‘The Royale’ ari impeta yakozwe mu buryo bwihariye kandi idasanzwe, igizwe n’amabuye atandatu ya diyama ari yo pear, heart, lozenge, Ashoka, marquise na oval.
Aya mabuye yose hamwe afite uburemere bwa karati 9.57, mu gihe utundi duce twa diyama twashyizwe ku mpande z’impeta dufite karati 0.73. Muri rusange, impeta yose ipima karati 10.30.

Imitako ya Taylor Swift kuri uwo mugoroba ntiyarangiriye kuri iyo mpeta. Ku kuboko kwe kw’ibumoso, hafi y’impeta z’ubukwe, yari yambaye indi mpeta ya diyama ya Etho Maria ifite karati 4.56, bivugwa ko ifite agaciro ka 12,000 y’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyoni 17 Frw.

Yanaserukanye amaherena
zakozwe na Leviev, zifite diyama zingana na karati 8.85. Iyo maherena afite
imiterere y’ibice bitatu kandi bigizwe na diyama za marquise na round, zikaba
zigurishwa hafi 26,000 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyoni 37
Frw.
Taylor Swift kandi yari
mu byamamare byagaragaje imyambaro n’imitako idasanzwe kuri VMAs 2026. Umuhanzi
Madonna na we yaserukanye urunigi rwa diyama rufite karati 115.03, bivugwa ko
rufite agaciro ka $2.8 miliyoni.
Uwo mugoroba wari uw’ingenzi
kuri Taylor Swift kuko yahawe igihembo cyihariye cya mbere cyiswe MTV VMA
Artist Director Honors, anahita aba umuhanzi umaze guhabwa ibihembo byinshi mu
mateka ya VMAs.
Swift kandi yegukanye igihembo cya videwo y’umwaka “Video of the Year” ku ndirimbo ye “The Fate of Ophelia.”



