Taylor Swift yaserukanye impeta y’agatangaza ifite agaciro ka Miliyoni 17 Frw muri MTV VMAs

Imyidagaduro - 30/09/2026 4:52 PM
Share:

Umwanditsi:

Taylor Swift yaserukanye impeta y’agatangaza ifite agaciro ka Miliyoni 17 Frw muri MTV VMAs

Umuhanzi w’icyamamare Taylor Swift yagaragaje ibintu bishimishije ubwo yaserukaga kuri tapi itukura y’ibihembo bya MTV Video Music Awards (VMAs) 2026, aho usibye umwambaro we w’agatangaza, impeta nshya ya diyama yari yambaye ari nayo yibajijweho cyane.

Taylor Swift ni we wasoje abastar baseruka kuri tapi itukura ya VMAs 2026 ku Cyumweru. Yari yambaye ikanzu ya Tamara Ralph Couture irabagirana, ariko imitako yari yambaye ni yo yakomeje kwitabwaho cyane.

Uretse impeta yambitswe ubwo yasabwaga gushyingiranwa na Travis Kelce ndetse n’indi y’isezerano ry’ubukwe bwabo, Swift yari yambaye indi mpeta nshya yakozwe ku buryo bwihariye na Forever Diamonds NY, yahawe izina rya “The Royale.”

Umuyobozi w’ikirango cya Forever Diamonds NY, Yakov Mazler, yabwiye Page Six Style ko ‘The Royale’ ari impeta yakozwe mu buryo bwihariye kandi idasanzwe, igizwe n’amabuye atandatu ya diyama ari yo pear, heart, lozenge, Ashoka, marquise na oval.

Aya mabuye yose hamwe afite uburemere bwa karati 9.57, mu gihe utundi duce twa diyama twashyizwe ku mpande z’impeta dufite karati 0.73. Muri rusange, impeta yose ipima karati 10.30.


Imitako ya Taylor Swift kuri uwo mugoroba ntiyarangiriye kuri iyo mpeta. Ku kuboko kwe kw’ibumoso, hafi y’impeta z’ubukwe, yari yambaye indi mpeta ya diyama ya Etho Maria ifite karati 4.56, bivugwa ko ifite agaciro ka 12,000 y’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyoni 17 Frw.


Yanaserukanye amaherena zakozwe na Leviev, zifite diyama zingana na karati 8.85. Iyo maherena afite imiterere y’ibice bitatu kandi bigizwe na diyama za marquise na round, zikaba zigurishwa hafi 26,000 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyoni 37 Frw.

Taylor Swift kandi yari mu byamamare byagaragaje imyambaro n’imitako idasanzwe kuri VMAs 2026. Umuhanzi Madonna na we yaserukanye urunigi rwa diyama rufite karati 115.03, bivugwa ko rufite agaciro ka $2.8 miliyoni.

Uwo mugoroba wari uw’ingenzi kuri Taylor Swift kuko yahawe igihembo cyihariye cya mbere cyiswe MTV VMA Artist Director Honors, anahita aba umuhanzi umaze guhabwa ibihembo byinshi mu mateka ya VMAs.

Swift kandi yegukanye igihembo cya videwo y’umwaka “Video of the Year” ku ndirimbo ye “The Fate of Ophelia.”

Taylor Swift yaserukanye impeta y’agatangaza ifite agaciro ka Miliyoni 17 Frw muri MTV VMAs


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...