Taylor Swift yongeye gukora amateka mashya nyuma yo kugera ku mutungo ubarirwa muri miliyari 2 z’amadolari ya Amerika, ibintu byatumye aba umuhanzikazi ukize kurusha abandi bose mu mateka y’umuziki.
Nk’uko byatangajwe na Forbes mu rutonde rwa “Iconoclast 50”, umutungo wa Swift wageze kuri miliyari 2 z’amadolari, bituma aba umuhanzikazi wa mbere ugeze kuri uru rwego.
Uyu muhanzikazi yari yinjiye mu cyiciro cy’abaherwe bafite miliyari imwe y’amadolari mu 2024, ahanini kubera urugendo rw’ibitaramo rwa The Eras Tour.
Ni urugendo rwaciye agahigo ko kuba ari rwo rwinjije amafaranga menshi kurusha izindi tour zose zabayeho. Forbes ivuga ko uru rugendo rwinjije miliyari 2.2 z’amadolari mu mezi 16 rwamaze ruzenguruka isi.
Uretse amafaranga yakuye mu bitaramo, Swift yungutse cyane binyuze mu kugurisha umuziki we, amafaranga ava ku mbuga zicuruza indirimbo no ku mbuga zo kuwumva, ndetse n’uburenganzira ku bihangano bye.
Icyemezo yafashe cyo kongera gufata amajwi ya album ze za mbere (Taylor’s Version) kugira ngo yisubize uburenganzira ku muziki we cyamubereye intambwe ikomeye mu kongera umutungo no kugenzura ibikorwa bye by’ubuhanzi.
Forbes ivuga ko umutungo wa Swift ugizwe n’amafaranga ava mu muziki no mu bitaramo, katalogi y’indirimbo n’album ze ifite agaciro kari hafi miliyoni 900 z’amadolari, ndetse n’imitungo itimukanwa ifite agaciro karenga miliyoni 100 z’amadolari.

Forbes yemeje ko Taylor Swift ari we muhanzikazi ukize kurusha abandi bose mu mateka
