Ni
ku nshuro ya mbere uru rubuga rugaragaje uru rutonde rusesenguye imyaka 20 y’ukuntu
isi yagiye yumva umuziki, podcasts ndetse n’ibitabo by’amajwi (audiobooks).
Ni
imibare igaragaza neza uko uburyo bwo kumva umuziki bwahindutse, ndetse
n’abahanzi bashoboye kuguma ku isonga mu bihe bitandukanye.
Ku
rutonde rw’abahanzi, Taylor Swift ni we uri ku mwanya wa mbere nk’umuhanzi
wacuranzwe inshuro nyinshi kurusha abandi mu mateka ya Spotify.
Akurikiwe
na Bad Bunny, umaze imyaka mike ishize agaragaza ubukomeye bukomeye mu muziki
wo ku rwego mpuzamahanga.
Aba
bahanzi bakurikirwa n’ibihangange nka Drake, The Weeknd na Ariana Grande,
bigaragaza uko injyana nka Pop, Hip-Hop na Latin zikomeje kwiharira umwanya
munini mu muziki w’iki gihe.
Igitangaje
muri uru rutonde ni uko ruvangamo ibisekuru bitandukanye. Nubwo abahanzi bashya
bakomeje kuyobora, abakera nka Eminem, Rihanna na Coldplay na bo bagumye mu
bafite izina rikomeye, bigaragaza ko indirimbo zakunzwe kera zigifite agaciro
no mu gihe cya ‘streaming’.
Mu
cyiciro cya album, iyitwa Un Verano Sin Ti ya Bad Bunny ni yo iri ku mwanya wa
mbere, imaze gucurangwa inshuro zirenga miliyari 22 kuva yasohoka mu 2022.
Ikurikiwe na Starboy ya The Weeknd na ÷ (Divide) ya Ed Sheeran.
Hari
kandi album nka Sour ya Olivia Rodrigo na After Hours zagaragaye cyane,
bigaragaza uburyo abahanzi bashya bashobora guhita binjira ku rwego rwo hejuru
mu gihe gito.
Ku
bijyanye n’indirimbo, iyitwa Blinding Lights ya The Weeknd ni yo ya mbere mu
zacuranzwe cyane mu mateka ya Spotify. Iyi ndirimbo yabaye nk’ikirango cy’igihe
cya ‘streaming’ kubera uburyo yakomeje gukundwa igihe kirekire.
Ikurikirwa
na Shape of You ya Ed Sheeran na Sweater Weather y’itsinda The Neighbourhood,
mu gihe n’indirimbo nka As It Was ya Harry Styles na zo zigaragaza uko umuziki
wa Pop ugeze kure ku isi.
Si
umuziki gusa wagarutsweho. No mu bijyanye na ‘podcasts’, The Joe Rogan
Experience ni yo iyoboye mu zacuranzwe cyane, mu gihe igitabo cy’amajwi ‘A
Court of Thorns’ and ‘Roses’ ari cyo cyumviswe cyane n’abakoresha Spotify
bafite konti zishyurwa.
Iyi mibare yose igaragaza impinduka zikomeye zabaye mu myidagaduro. Ubu si ukumva umuziki gusa byahindutse, ahubwo uburyo bwo kumvira ibihangano kuri Internet (streaming) byahinduye uburyo abahanzi bagera ku bakunzi babo ku rwego mpuzamahanga, igashyira imbere abashobora guhanga ibihangano bikundwa n’abantu benshi kandi bigakomeza kubaho igihe kirekire.

Nyuma y’imyaka 20 Spotify ibayeho, imibare yayo yemeje ko Taylor Swift ari we uyoboye abandi bahanzi bose mu kumvwa cyane ku Isi

Taylor
Swift ni we uyoboye urutonde rw’abahanzi bumviswe cyane mu mateka ya Spotify,
agaragaza imbaraga ze mu muziki ku rwego mpuzamahanga
Album
Un Verano Sin Ti ya Bad Bunny ni yo iri ku mwanya wa mbere mu zacuranzwe cyane,
imaze gukundwa ku rwego rudasanzwe

Indirimbo
Blinding Lights ya The Weeknd ni yo iyoboye izacuranzwe cyane, igaragaza uko
yakunzwe igihe kirekire

The
Joe Rogan Experience ni yo podcast yumviswe cyane kuri Spotify, igaragaza izamuka
ry’ijwi ry’ibiganiro ku Isi

Igitabo
A Court of Thorns and Roses ni cyo cyumviswe cyane mu bitabo by’amajwi,
kigaragaza uko iyi serivisi igenda irushaho gukundwa
