Itangwa ry'ibihembo bya MTV Video Music Awards (VMAs) 2026 ryabaye ku Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026, ribera kuri Peacock Theater i Los Angeles, muri Leta ya California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku itapi itukura imyambaro y’umukara ni yo yiganjemo, aho Teyana Taylor yagaragaye mu ikanzu ndende ya Zuhair Murad Couture yari ifite amababa ku mpande, mu gihe Charli XCX yaserutse mu myambaro ibiri ya velvet yakozwe na Saint Laurent by Anthony Vaccarello.
Imyambaro ifite corset na yo yari iri mu yiganje cyane ku itapi itukura. Taylor Swift yagaragaje ubwiza budasanzwe mu ikanzu ya Tamara Ralph Couture yari itatse silver.
Olandria na Ciara Miller na bo bari mu byamamare byagaragaje imyambaro ifite corset. Olandria yaserutse mu ikanzu y’uruhu yakozwe mu buryo bw’umwihariko, mu gihe Ciara Miller yari yambaye akenda gato ko hejuru gasa na bra, hamwe n’ipantalo y’uruhu y’umukara yari iri hasi cyane.
Imirimbo y’amasaro na yo yari yiganjemo ku itapi itukura. Ella Bright, wamenyekanye cyane muri filime “Off Campus”, yari yambaye ikanzu ya Roberto Cavalli yo mu myaka yashize, ayihuza n’umukufi w’amasaro menshi wari mu ijosi.
Umuhanzikazi Raye na we yakomeje kugaragaza ubuhanga bwe mu myambarire, ubwo yaserukaga mu ikanzu ya Georges Hobeika Couture yari irimo imitako ya silver n’amasaro mato yari amanitse ku mpande zayo.
Page Six yagaragaje ibyamamare byagaragaje imyambarire yavuzwe cyane ku itapi itukura ya MTV Video Music Awards 2026.







Ibyamamare bitandukanye byaserutse mu myambaro itandukanye

Ku mbuga nkoranyambaga hari abavuze ko Tyla ari we wari warimbye kurusha abandi
