Taylor Swift na Travis Kelce bongeye kugaragaza urukundo mu gihe banengwa n’abaturanyi

Imyidagaduro - 13/10/2026 5:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Taylor Swift na Travis Kelce bongeye kugaragaza urukundo mu gihe banengwa n’abaturanyi

Umuhanzikazi Taylor Swift n’umukinnyi wa ruhago y’Abanyamerika Travis Kelce bagaragaye bafatanye ibiganza ubwo bari basohokanye mu Mujyi wa New York, mu gihe bakomeje kunengwa n’abaturanyi babo kubera imirimo bifuza gukorera ku nzu yabo iherereye muri Leta ya Ohio.

Aba bombi bagaragaye ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, basohokeye muri New York, nyuma y’iminsi mike bizihije isabukuru y’amavuko ya Kelce yujuje imyaka 37.

Ku wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, Swift na Kelce bari basohokanye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Kelce muri resitora ya Torrisi, izwiho kwakira ibyamamare i Manhattan.

Nubwo aba bombi bakomeje kugaragaza urukundo bafitanye, hanze y’ubuzima bwabo bwite bahanganye n’impaka n’abaturanyi babo bo mu gace ka Bratenahl, muri Leta ya Ohio, aho bafite inzu iri ku nkengero z’ikiyaga ifite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari.

Izo mpaka zishingiye ku migambi yabo yo kunoza ubusitani no kongera umutekano w’iyo nzu.

Mu nama iherutse guterana n’abashinzwe igenamigambi ry’ako gace, umuturanyi witwa Katherine Bolton yanenze Swift na Kelce, avuga ko badakunze kuba muri iyo nzu. Yagaragaje impungenge ku biti by’icyatsi bahateganyaga gutera hafi y’umuyoboro w’amazi yanduye usangiwe n’abaturanyi.

Bolton yavuze ko imizi y’ibyo biti ishobora guteza ibibazo bikomeye, birimo gutuma imyanda isubira mu miyoboro y’amazi, ndetse avuga ko yahawe ikiguzi cya $75,000 cy’imirimo yo gukumira ibyangizwa n’imizi y’ibiti.

Undi muturanyi witwa Chuck Bauernschmidt na we yagaragaje impungenge ku gukuraho ibimera byari kuri iyo sambu no ku uruzitiro.

Mu ntangiriro, Swift na Kelce bari basabye uruhushya rwo kuzengurutsa inzu yabo uruzitiro rufite uburebure bwa metero 2.4, ariko nyuma barabugabanya bukagera kuri metero 1.8, nyuma yo kunengwa n’abaturanyi.

Umwubatsi wabo yavuze ko aba bombi bari kugerageza gushaka ibisubizo byanyura impande zombi, birimo gusukura umuyoboro w’amazi yanduye basangiye n’abaturanyi no gushyiraho irembo ryatuma bawugeraho igihe bikenewe.

Kugeza ubu, Taylor Swift na Travis Kelce ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro kuri ayo makimbirane.


Taylor Swift na Travis Kelce bongeye kugaragaza urukundo mu gihe banengwa n’abaturanyi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...