Tanzania yemerewe kwakira Miss World 2027, iba igihugu cya mbere mu Burasirazuba bw'Afurika

Imyidagaduro - 07/09/2026 10:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Tanzania yemerewe kwakira Miss World 2027, iba igihugu cya mbere mu Burasirazuba bw'Afurika

Tanzania yabonye amahirwe yo kwakira irushanwa rya Miss World mu 2027, nyuma yo guhabwa ibendera ry’iri rushanwa na Vietnam yari imaze iminsi iryakiriye. Ni ubwa mbere iri rushanwa rizaba rigeze mu Burasirazuba no muri Afurika yo Hagati.

Tanzania igiye kwinjira mu mateka y’irushanwa rya Miss World nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo kwakira ku nshuro ya 74 iri rushanwa rihuza abakobwa beza kandi bafite imishinga igamije guhindura imibereho y’abantu hirya no hino ku Isi.

Ibi byemejwe ku mugaragaro ubwo umuhango wo gusoza irushanwa rya Miss World wabereye i Nha Trang muri Vietnam, ku wa Gatandatu, aho Tanzania yashyikirijwe ibendera ry’iri rushanwa, nk’ikimenyetso cy’uko ari yo izakira ubutaha.

Umuhango wo guhererekanya ibendera washyize ku mugaragaro Tanzania mu rugendo rwo gutegura Miss World Festival 2027, biteganyijwe ko izabera muri iki gihugu muri Gicurasi 2027.

Ni intambwe ikomeye kuri Tanzania, kuko iri rushanwa rizaba ribereye bwa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika yo Hagati.

Mu muhango wo guhererekanya ibendera, Tanzania yari ihagarariwe n’Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi na Siporo, Hamis Mwinjuma, ndetse na Ambasaderi wa Tanzania mu Bushinwa, Suleiman Haji Suleiman.

Aba bayobozi bahagarariye igihugu mu gihe Tanzania yari itangiye kwakira inshingano nshya zo gutegura kimwe mu bikorwa bikomeye by’ubwiza n’ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga.

Iri rushanwa rizazanira Tanzania amahirwe yo kwerekana ubukerarugendo, umuco, ubuhanzi n’ubushobozi bw’iki gihugu cyo kwakira ibikorwa mpuzamahanga bikomeye.

Guhererekanya ibendera rya Miss World byabaye nyuma gato y’uko hamenyekanye umukobwa wegukanye ikamba rya Miss World 2026.

Ni Joheirry Mola wo muri Dominican Republic ni we wegukanye ikamba rya Miss World ku nshuro ya 73, mu birori byabereye i Nha Trang muri Vietnam.

Elisabeth Reynés wo muri Espagne yabaye igisonga cya Mbere, ni mu gihe Taanusiya Chetty wo muri Malaysia yabaye igisonga cya Kabiri.

Nyuma y’iri rushanwa, ibitekerezo byahise byerekeza kuri Tanzania, igihugu kizakira iri rushanwa rikomeye ubutaha.

Nubwo Tanzania yari ifite indi nshingano yo gutegura Miss World izakurikiraho, nayo yari ihagarariwe muri iri rushanwa n’umukobwa witwa Latricia Sawe.

Latricia yabashije kugera mu bakobwa 40 (Top 40), avuye mu bakobwa 111 bari bitabiriye irushanwa.

Yabaye umwe mu bakobwa 10 bahagarariye Afurika bageze muri iki cyiciro, bityo aba atanga isura nziza ya Tanzania muri iri rushanwa ry’uyu mwaka.

Usibye kuba yaraserukiye Tanzania, Latricia yagaragaje n’umushinga we witwa Nuru ya Elimu, ugamije guteza imbere uburezi budaheza no gukangurira abantu kwita ku bana bafite ubumuga, cyane cyane abafite ‘autism’.

Miss World imugaragaza nk’umunyamideli, ambasaderi w’ibirango ndetse n’umuvugizi w’imishinga iharanira imibereho myiza y’abantu.

Kwakira Miss World 2027 bizatuma Tanzania iba igihugu cya kane muri Afurika kibashije kwakira iri rushanwa ku rwego rw’Isi.

Izaba ikurikiye Afurika y’Epfo, Seychelles na Nigeria, byigeze kwakira Miss World.

Ibi kandi bizaba ari amateka yihariye kuko Tanzania izaba igihugu cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika yo Hagati kizakira iri rushanwa.

Uretse umunsi wo gutanga ikamba, Miss World Festival iba igizwe n’ibikorwa bitandukanye bihuza abakobwa bitabiriye irushanwa, ibikorwa by’ubugiraneza, ubukerarugendo, umuco n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere igihugu kiryakiriye.

Ku bwa Tanzania, ibi bikorwa biteganyijwe muri Nzeri 2027, mu gihe igihugu kizaba cyakira abahagarariye ibihugu bitandukanye byo ku Isi.

Ubwo Tanzania yahabwaga uburenganzira bwo kwakira Miss World, amasezerano hagati y’umuryango utegura iri rushanwa n’abayobozi ba Tanzania yari yarasinywe muri Mata 2026.

Ubu rero igihugu gifite amezi ari imbere yo gutegura iri rushanwa, mu gihe amaso y’abakurikira Miss World ku Isi azaba yerekejwe muri Afurika y’Iburasirazuba.

Kuva muri Vietnam kugera Tanzania, ikamba rya Miss World rigiye kwimukira ku mugabane w’Afurika, aho Tanzania yitegura kwakira abari bahagarariye ibihugu bitandukanye no kwerekana isura yayo ku ruhando mpuzamahanga.

Tanzania yabonye amahirwe yo kwakira irushanwa rya Miss World mu 2027, nyuma yo guhabwa ibendera ry’iri rushanwa na Vietnam yari imaze iminsi iryakiriye

Joheirry Mola aherutse kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’Isi asimbuye Opal Suchata


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...