Tanzania yarekuye inkura z’umweru 17 muri Ngorongoro mu rwego rwo kuzirinda kuzimira

Hanze - 16/06/2026 10:23 AM
Share:
Tanzania yarekuye inkura z’umweru 17 muri Ngorongoro mu rwego rwo kuzirinda kuzimira

Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga inyamaswa ziri mu kaga ko kuzimira, Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko igiye gukomeza gushimangira gahunda yo kurengera inkura z’umweru (White Rhinos), binyuze mu mushinga wihariye ugamije guteza imbere ubushakashatsi, ubukerarugendo n'uburezi bushingiye ku bidukikije.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubukerarugendo n’Umutungo Kamere wungirije, Hamad Hassan Chande, mu muhango wo kurekura inkura z’umweru 17 muri pariki ya Ngorongoro Conservation Area. Izi nkura ziri muri gahunda yatewe inkunga n’umuryango AndBeyond ku bufatanye na Guverinoma ya Afurika y’Epfo.

Chande yavuze ko uyu mushinga uzagira uruhare runini mu guteza imbere ubushakashatsi ku nyamaswa, kubungabunga ibinyabuzima no kwigisha abantu benshi baturutse hirya no hino ku Isi. Yagize ati: "Mwageze ku gikorwa gikomeye gifitiye akamaro igihugu. Abanyeshuri, abarimu n'abashakashatsi bo hirya no hino bazaza kwiga byinshi ku nkura z’umweru."

Yanashimiye Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ku ruhare rwe mu guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, ndetse anashimira Guverinoma ya Afurika y’Epfo ku bufatanye bwiza yagiranye na Tanzania muri uyu mushinga.

Umuyobozi ushinzwe inyamaswa muri Minisiteri y’Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo, Dr. Alexander Lobora, yavuze ko kurekura izi nkura byazifashije kubona ahantu hanini ho kurisha no kubaho neza, mu gihe zikomeje kurindwa hifashishijwe uburyo bugezweho bwo kuzikurikirana.

Yavuze ko Tanzania yiteguye kwakira izindi nkura mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, kuko igihugu cyamaze kunguka ubumenyi n'uburambe buhagije mu kuzicunga no kuzibungabunga.

Ku ruhande rwe, Umuyobozi Mukuru wa Ngorongoro Conservation Area Authority (NCAA), Abdul-Razaq Badru, yavuze ko bazakomeza gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kurinda izi nyamaswa zugarijwe no kuzimira, hagamijwe inyungu z'igihugu ndetse no gusigira abazaza umurage mwiza wo kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru w’umuryango AndBeyond, Mussa Mathayo, yavuze ko mbere yo kuzana izi nkura habanje gukorwa ubushakashatsi ku buzima bwazo n'imiterere y’aho zizatura, ashimangira ko biteguye kongera umubare wazo ukagera kuri 36 nk'uko biteganywa n’amasezerano bagiranye na Leta ya Tanzania.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...