Tanzania yamuritse indege ya mbere yakorewe muri iki gihugu

Inkuru zishyushye - 13/10/2023 12:30 PM
Share:

Umwanditsi:

Tanzania yamuritse indege ya mbere yakorewe muri iki gihugu

Airplanes Africa Ltd ikorera mu Mujyi wa Morogoro, yashyize ku mugaragaro indege ya mbere yateranyirijwe mu gihugu cya Tanzania mu gihe iya kabiri itari yuzura.

Mu imurikagurisha rya TIMEXPO (Tanzania International Manufacturers Expo 20223) riri kubera ahitwa Diamond Jubilee Hall, Sosiyete ikora indege ya Airplanes Africa Ltd yamuritse indege ya mbere yateranyirijwe muri Tanzania ifite ubushobozi bwo gutwara abantu babiri na Pilote yiswe Skyleader 600.

Uretse iyi ndege imwe yamuritswe, ikinyamakuru Citizens cyatangaje ko hari indi itari yuzura yiswe Skyleader 500 izaba igenewe abakora ibikorwa by'ubuhinzi n'ubucuruzi mu gihugu cya Tanzania.

Umuyobozi wa Airplanes African Ltd, David Grolic yatangaje ko batangiye gukora izi ndege mu rwego rwo gufasha abacuruzi mu gihugu cya Tanzania kwiteza imbere no kwihutisha imirimo yabo bakora umunsi ku wundi.

Yagize ati “Twakoze ubushakashatsi bunoze kugira ngo dusobanukirwe ibisabwa n’abakora ubucuruzi bakora ingendo ndende."

"Turebye mu byavuye mu bushakashatsi, twafashe umwanzuro wo kumurika indege izafasha abacuruzi kugenda neza kandi bakitabira inama zitandukanye hanze y’akarere no gukurikirana ibindi bikorwa mu buryo bwihuse."

David Grolic yavuze kandi ko izo ndege zihendutse ugereranyije n’ingendo zikoreshwa imodoka kandi yizeza abakora ubucuruzi muri Tanzania ko bazabanza kubahaza indege hanyuma bakabona kuzishyira ku isoko mpuzamahanga. 


Tanzania yamuritse indege ya mbere yateranyirijwe mu gihugu cya Tanzania

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...