Yongeyeho ko ingabo zirimo gukorana n'izindi nzego
z'umutekano mu guhagarika izi mvururu, ndetse anasaba abari muri ibyo bikorwa
guhita babihagarika.
Imyigaragambyo yakomeje kwiyongera mu mijyi minini
hirya no hino muri Tanzania ubwo abashyigikiye abatavuga rumwe n'ubutegetsi
bamaganaga ibyavuye mu matora ya Perezida n'inteko ishinga amategeko yo ku wa Gatatu bavuga ko ari ibinyoma.
Amagana y'abigaragambya barenze umupaka binjira mu
gihugu cya Kenya, bafunga imihanda, bacana umuriro ndetse banasenya ibyapa bya
Perezida Samia Suluhu Hassan biri mu mihanda hırya no hino.
Abigaragambya bashinja guverinoma kuba yarabangamiye
ubwisanzure, kuko umuyobozi mukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi ubu afunzwe
ndetse undi akaba yarangiwe kwiyamamaza muri aya matora, ibintu byongereye
amahirwe menshi yo gutsinda kuri Perezida Samia.
Uburakari bwiyongereye ku wa kane nyuma y'uko
komisiyo y'igihugu y'amatora itangiye gutangaza ibyavuye mu matora, aho Samia
yabonye hafi 95% by'amajwi mu ntara ya Mbeya iri mu majyepfo y'uburengerazuba.
Abashingamategeko b'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi
watangaje ko aya matora ari "Uburiganya" bwari bumaze amezi menshi
bukorwa muri icyo gihugu.
Nyuma yaho, umuyobozi w'igisirikare cya Tanzania,
Gen Jacob Mkunda, yashinje abo yise "abatifuriza igihugu ineza" no
"kwangiriza imitungo ndetse no guhungabanya abantu" mu gihe
cy'amatora.
Urusaku rw'imbunda rwumvikanye mu mujyi wa Mwanza
uherereye mu Majyaruguru, mu gihe havugwa imvururu no mu murwa mukuru, Dodoma,
n'umujyi mukuru Dar es Salaam, kuri ubu uri mu mutekano muke kandi
imihanda minini yaho ikaba yarafunzwe.
Kenya yaburiye abaturage bayo kutivanga mu
myigaragambyo ku mupaka wa Namanga, aho ubucuruzi muri ako gace bwari
bwahagaze.
